Ngororero: Umugabo yishe umwana we bapfuye ibinyomoro
Basesekaza Marcel wo mu Murenge wa Ndaro w’Akarere ka Ngororero aravugwaho kwica umwana we w’imyaka 19 amujijije ibinyomoro.
Nk’uko abaturanyi babivuga ngo yamukubise amuziza kwiba ibinyomoro kugeza apfuye.
Uyu muturage ati: “Umusaza yatwibwiriye ko yamwiyiciye amukubitaguye mu mutwe amuziza ko ngo yibye ibinyomoro”.
Bavuga ko uwo mwana yazize kwiba ibinyomoro ariko mu by’ukuri ngo nta byo bamusanganye dore ko ngo n’uwo byavugwaga ko yabyibye nta kibazo yari yabigizeho.
Bakomeza bavuga ko n’iyi kuba kumuhama cyangwa kumucyaha atari gukubita mu cyico.
Umunyamabanga Mukuru w’,Umurenge wa Ndaro, Kabayiza Charles yabwiye TV1 ko uwo mugabo yahise atabwa muri yombi.
Yagize ati: “Ni byo koko uwo mwana yarapfuye, tubajoje abaturanyi batubwira ko yamukubise inkoni nyinshi bucya yapfuye. Icyakurikiyeho ni uko uwo mugabo yahise atabwa muri yombi, umurambo w’uwo musore ujyanwa Kacyiru gukorerwa isuzuma”.
Uretse kuba uyu mugabo yarakubise umuhungu we bikamuviramo urupfu, ubusanzwe guhana ukoresheje inkoni ni icyaha gihanwa n’amategeko
