AmakuruImyidagaduro

Nicki Minaj agiye kwirukanwa muri Amerika shishi itabona

Abaturage bamwe bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangiye gusaba ko umuraperi Nicki Minaj atakomeza kuhatura, ahubwo akoherezwa mu gihugu akomokamo cya Trinidad and Tobago.

Ibi byabaye nyuma y’uko hatangijwe ubusabe kuri urubuga Change.org, bugamije gusaba ko yirukanwa muri Amerika, aho ubu bumaze gushyigikirwa n’abantu barenga ibihumbi 70.

Abashyigikiye ubu busabe bavuga ko babangamiwe n’uko Nicki Minaj yiyeguriye ku mugaragaro politiki ya MAGA (Make America Great Again), imvugo yamamajwe cyane na Perezida Donald Trump, bituma bamwe bamuhimba izina rya “Nicki MAGAJ.”

Ubu busabe bwatangiye gukwirakwira mbere gato y’uko umwaka wa 2026 utangira. Ababushyigikiye bagaragaje ko imyitwarire ya Nicki Minaj, irimo amakimbirane akomeye afitanye na Jay-Z n’ikigo Roc Nation, babifata nk’ibikorwa by’uburangare bishobora gushyira mu kaga umutekano rusange w’igihugu.

Uwatangije ubu busabe yakoresheje izina “Pedonika Minaj”, rifatwa nk’irisesereza Nicki Minaj, cyane cyane rimunenga ku bijyanye n’umugabo we Kenneth Petty, wigeze guhamywa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina kandi akaba abarirwa mu bantu bagomba guhora batanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Muri ubu busabe harimo n’amafoto 16 ya Kenneth Petty yafashwe mu bihe bitandukanye ubwo yajyaga kwiyandikisha no gutanga amakuru nk’umuntu wahamwe n’ibyaha nk’ibyo. Ababushyigikiye banenga Nicki Minaj kuba yarakomeje kurengera umugabo we ku mugaragaro, ndetse bakamushinja no gutoteza bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibyaha bye.

Itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Trinidad and Tobago kugira ngo hamenyekane niba bwakwemera kongera kwakira Nicki Minaj mu gihugu cye, ariko kugeza ubu nta gisubizo kiratangazwa.

Ibi byose byatumye Nicki Minaj arushaho kuvugwaho cyane, akomeje kuba ingingo ikomeye y’impaka ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru byo muri Amerika.

Abanyamerika bashaka kwirukana Nicki Minaj agasubira iwabo Trinidad and Tobago

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *