Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri b’abakobwa 25, bica n’umuyobozi wungirije
Abarwanyi bitwaje intwaro bateye ishuri ry’abakobwa babarizwa mu kigo cya leta giherereye muri leta ya Kebbi muri Nigeria kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025, barasa umuyobozi wungirije w’ishuri maze bashimuta abanyeshuri b’abakobwa 25, nk’uko polisi yabitangaje. Ni cyo gikorwa cy’ubushimusi cya mbere kibaye mu burengerazuba bw’amajyaruguru ya Nigeria.
Abo barwanyi bari bitwaje imbunda kandi bagakoresha uburyo buteguwe neza, binjiye mu ishuri rya leta ry’abakobwa ryitwa “Comprehensive Secondary School” ryo mu mujyi wa Maga ahagana saa kumi za mugitondo (amasaha ya ho), barasana na polisi mbere yo kurira uruzitiro rw’ishuri bahita bashimuta abo banyeshuri, nk’uko umuvugizi wa polisi Nafiu Abubakar Kotarkoshi yabivuze.
CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuyobozi wungirije w’ishuri, Hassan Yakubu Makuku, yarashwe arapfa ubwo yageragezaga kwirwanaho, undi mukozi w’ishuri na we arakomereka.
Polisi yatangaje ko izindi nzego zirimo amatsinda y’inzobere, abasirikare n’abaturage biyemeje kwicungira umutekano batangiza igikorwa cyo gushakisha no gutabara, bashakisha mu nzira abo barwanyi bashobora kuba banyuzwemo no mu mashyamba ari hafi aho.
Uburengerazuba bw’amajyaruguru ya Nigeria bumaze igihe bwugarijwe n’ishimutwa ry’abanyeshuri mu mashuri, bakabashimuta bagamije kwishyuza amafaranga nk’ingurane kugira ngo barekurwe, nubwo leta yijeje gukaza umutekano muri ako karere.
Mu 2014, umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram washimuse abanyeshuri b’abakobwa 270 mu gace ka Chibok gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba. Mu gihe benshi babashije guhunga abandi bakaza kurekurwa nyuma, gusa hari bamwe kugeza ubu batararekurwa.
