Nigeria: Umuhanzi yapfuye arumwe n’inzoka imusanze iwe
Abanya-Nigeria benshi baguye mu gahinda kenshi nyuma y’urupfu rw’umuhanzi wari umaze kumenyekana, wapfuye ku wa Gatandatu azize kurumwa n’inzoka mu murwa mukuru w’igihugu, Abuja.
Uyu muhanzi witwa Ifunanya Nwangene, wari ufite imyaka 26, yamenyekanye cyane mu 2021 ubwo yitabiraga irushanwa The Voice Nigeria, aho yagaragaje impano idasanzwe mu kuririmba injyana zitandukanye zirimo jazz, soul, opera n’umuziki gakondo.
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’umuntu uzobereye mu kwirukana inzoka, agaragara arimo gukura inzoka mu nzu Ifunanya yabagamo, mu gihe abantu bari hafi bumvikana batangara bavuga bati: “Ni cobra!”
Inshuti ye ya hafi, Sam Ezugwu, wari mu bayobozi b’inzu ya muzika Ifunanya yakoreragamo, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uyu mukobwa yari mu bahanzi bari kuzamuka cyane. Yavuze ko bari bamaze gutegura igitaramo cya mbere cya Ifunanya wenyine cyari giteganyijwe muri uyu mwaka, anongeraho ko yari yarize ibijyanye no gushushanya inyubako.
Undi muhanzi baturirimanaga, Hillary Obinna, yabwiye BBC ko Ifunanya yari asinziriye ubwo inzoka yamurumaga ikamukangura. Nyuma ngo basanze mu nzu harimo inzoka ebyiri.
Ifunanya yabanje kwitabwaho mu bitaro bito byari hafi, ariko basanga nta muti urwanya ubumara bw’inzoka (antivenom) bafite, bituma ajyanwa mu bitaro bikuru. Sam Ezugwu yavuze ko ibyo bitaro byari bifite umuti umwe gusa, nyamara hakenewe n’undi wari udahari.
Ati: “Bageragezaga kumufasha, ariko ntiyashoboraga kuvuga. Yansubizaga anyeganyeza amaboko, ariko guhumeka byagendaga bimunanira.”
Sam avuga ko yahise ajya gushaka uwo muti wari wabuze, ariko agarutse asanga Ifunanya yamaze kwitaba Imana.
BBC yagerageje kuvugana n’ibyo bitaro kugira ngo bitange ibisobanuro kuri iri sanganya.
Sam Ezugwu yakomeje avuga ko itsinda ryose ry’abaririmbanaga na Ifunanya ryagiye kwa muganga uwo mugoroba, bafite icyizere ko hari igitangaza cyashoboraga kuba. Obinna we yavuze ko Ifunanya yari umukobwa wihariye, wicisha bugufi, ufite ubwenge n’impano idasanzwe. Ati: “Abantu bose baratunguwe cyane. Twese twabuze ibitotsi muri iryo joro.”
Urupfu rw’uyu muhanzi rubaye mu gihe muri Nigeria hakomeje impaka ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi, nyuma y’ibirego byinshi by’uburangare mu bitaro. Ibyo birimo n’urupfu ruherutse kuvugwa cyane rw’umwana w’amezi 21 w’umwanditsi w’ikirangirire Chimamanda Ngozi Adichie, nubwo ibitaro byahakanye ko habayeho ikosa.
Mu gusubiza ku kirego cy’abaturage, Minisitiri w’Ubuzima wa Nigeria yemeye ko hari ibibazo bikomeye mu rwego rw’ubuzima, avuga ko hashyizweho itsinda ryo kugenzura imikorere y’ibitaro n’imyitwarire yo kwita ku barwayi.
Mu gihugu cya Nigeria, inkuru z’abantu bicwa n’inzoka zikunze kumvikana cyane mu byaro. Ni yo mpamvu urupfu rwa Ifunanya rwatunguye benshi, kuko yari atuye mu gace kabarizwa mu bice byateye imbere bya Abuja.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko ikibazo cyo kurumwa n’inzoka zifite ubumara gikomeje kwirengagizwa mu bihugu byinshi byo mu turere dushyuha. Muri Afurika, OMS ivuga ko buri mwaka abantu bari hagati ya 435,000 na 580,000 bajya kwa muganga bazize kurumwa n’inzoka.
Abana n’abagore bo mu byaro ni bo bakunze kwibasirwa cyane, aho usanga serivisi z’ubuvuzi zitaragera ku rwego rushimishije. Kuri buri mwaka, abantu bagera ku 30,000 bapfa bazize kurumwa n’inzoka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nubwo inzobere zivuga ko iyo mibare ishobora kuba irenzeho cyane.
Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kubura imiti irwanya ubumara ari imwe mu mpamvu nyamukuru zituma iki kibazo gikomeza. Ibi bituma benshi bahitamo kujya ku bavuzi gakondo, bigatuma imibare nyakuri y’abarumwa n’abapfa itamenyekana neza. Haranavugwa kandi ko iyo miti ihenze cyane kandi kuyibika bigasaba ibikoresho bikonjesha bikenera amashanya

