AmakuruUbuzima

Nigeria: Umukobwa yishwe no kwibagisha ikibuno

Mu gihugu cya Nigeria aho benshi mu bakobwa ba Afurika bakunze kujya gushaka service zo kwibagisha ikibuno haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukobwa waguye ku iseta ari kwibagisha ikibuno.

Iyi serivise izwi nka ‘BBL’ Brazilian But Lift’ iraharawe cyane muri iyi minsi gusa iriguhitana ubuzima bwa benshi kurusha ubundi buvuzi bwabayeho mu bijyanye no kwibagisha Surgery’.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria nka ‘PULSE’ bivuga ko igikorwa cyo kwiriyongeresha bimwe mu bice bigize umubiri ku bakobwa biri kwica abantu benshi.

Muri Werurwe 2026 umukobwa muto yaguye mu bitaro byitwa Cynosure Aesthetic Plastic Surgery clinic biri i Lagos muri Nigeria.

Yari yagiye kwibagisha bwa kabiri kugirango agire ibyo akosora ku miterere ye, yumvaga idateye nk’uko abishaka cyangwa abyifuza.

Mbere yari yagiye kwibagisha mu bindi bitaro baramuhakanira ahitamo kujya kuri Cynosure baramubaga ariko ntibyagenze neza ahita apfa.

Akenshi uwibagisha yizezwa kugira mu nda hato,amabuno yagutse,umugongo uteye neza nk’abandi bakobwa abona mu mashusho yo kuri za televiziyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyi serivise ababaga cyangwa abo twakita abaganga bakoresha bimwe mu bice bigize umubiri wawe ‘Liposuction’.

Usanga rero bakura igice gito ku matako, ku bicece by’inda, mu kwaha.Bafata wa mubiri babaze bakawushongesha noneho bakawutera aho ushaka ko hatera neza.

Iyo witegereje ababikoze bikagenda neza, wizera ko byoroshye ariko abahanga mu kubaga bemeza ko bigoye ku buryo ugiye kubikoresha asinya impapuro zemeza ko napfa ntawe uzabibazwa.

BBL ihitana abantu benshi ariko bikagirwa ibanga. Aesthetic Surgery Journal yerekana ko umukobwa cyangwa se umugore umwe mu 3000 agwa ku iseta ari kwibagisha.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *