Niyonzima Haruna agiye kwerekeza muri Atletico Madrid
Niyonzima Haruna ufite amateka akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda yatoranyijwe mu batoza bazoherezwa muri Espagne guhabwa amahugurwa n’ikipe ya Atletico Madrid.
Ikipe ya Atletico Madrid yo mu Cyiciro cya mbere muri Espagne yatangiye inzira yo gutoranya abatoza n’Abanyarwanda izajya guhugura, hagamijwe guhindura ahazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni igikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro ku wa tariki ya 19 Gashyantare 2026, aho itsinda ry’abatoza n’inzobere mu bya tekiniki baturutse muri iyi kipe batangiye guhugura abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Kuri ubu abatoza b’inzobere baturutse muri Atletico Madrid batangiye guhugura abatoza b’Abanyarwanda.
Ku wa 30 Mata 2025 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) yinjiye mu bufatanye bugena ko Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda abakinnyi b’ikipe bakoresha mu myitozo n’iyo bakoresha mu kwishyushya mbere y’umukino.
Mu byumvikanyweho harimo ko Visit Rwanda izajya yamamazwa no ku kibuga cy’iyi kipe, Riyadh Air Metropolitano stadium, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
Hakubiyemo kandi kumenyekanisha u Rwanda nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’iterambere rya siporo no gusakaza ikawa y’u Rwanda muri iyi kipe.
Usibye kumenyekanisha u Rwanda ubu bufatanye burimo amahugurwa ku Batoza (Coaching Clinics): aho Atletico Madrid yatangiye gutanga amahugurwa ku batoza b’abakinnyi bakiri bato (youth coaches) bo mu Rwanda.
Aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu bya tekinike, amayeri y’umukino, n’uburyo bwo kwigisha, byose bijyanye n’amahame mpuzamahanga.
Haruna Niyonzima ufite amateka akomeye muri ruhago y’u Rwanda, ku myaka 36 kugeza ubu yamaze gusezera gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye gukinira mu 2006 ndetse akaba ari nawe mukinnyi wayikiniye imikino myinshi irenga 110.
Uyu mugabo nyuma yo kuba umukinnyi yatangiye kuyoboka inzira y’ubutoza kuko kugeza ubu afite Licence C itangwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF)..




