Ntibantunganya yagarutse ku bibazo by’ingutu Ndayishimiye asanze mu kuyobora Ubumwe bw’Afurika
Kuva ku wa 14 Gashyantare 2026, Perezida Évariste Ndayishimiye yatangiye kuyobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (African Union) mu gihe cy’umwaka umwe, asimbuye Perezida João Lourenço w’Angola. Ni ubwa mbere u Burundi buhawe kuyobora uwo muryango, kandi awufashe mu gihe uhanganye n’ibibazo bikomeye.
Sylvestre Ntibantunganya, wahoze ari Perezida w’u Burundi, yavuze ko Ndayishimiye ategerejweho gukurikirana ibijyanye no guteza imbere umutungo w’Afurika, kongerera imbaraga ubumwe bw’ibihugu, guteza imbere imiyoborere myiza, amahoro n’umutekano, no guharanira ko Afurika igira ijambo rikomeye mu rwego mpuzamahanga.

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe washinzwe mu 2002, usimbura uwari uzwi nka Organisation de l’Unité Africaine (OUA), wihaye inshingano zirimo gukumira no gukemura amakimbirane mbere y’uko aba intambara, guteza imbere demokarasi no guhuza ibihugu by’umugabane.
Ibibazo bikomeye byugarije Afurika
Ndayishimiye atangiye inshingano ze mu gihe umugabane w’Afurika uri mu bibazo by’umutekano n’amakimbirane. Harimo intambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ifite ingaruka ku bihugu by’akarere no ku bukungu bwa byo.
Hari kandi ibibazo muri Afurika y’Uburengerazuba, aho ibihugu bimwe byugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro yiyitirira idini rya Isilamu, ndetse n’umubano utifashe neza hagati y’ibihugu byo muri ako karere. Intambara zikomeje muri Sudan no muri Somalia na zo ni izindi mbogamizi zikomeye.
Ku bijyanye n’ubukungu, Ntibantunganya agaragaza ko Afurika itagira ijambo rikomeye mu byemezo bikomeye by’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.
Uko Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uhagaze
Inkuru dukesha BBC ivuga ko Kuva uyu muryango witwa Ubumwe bw’Afurika washingwa, wihaye intego y’uko nubwo ugomba kubahiriza ubusugire bw’ibihugu, utagomba kurebera gusa mu gihe hari ibihugu birimo jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu. Hashyizweho inzego zitandukanye zirimo Inama y’Amahoro n’Umutekano (PSC), Ingabo z’Afurika zihora ziteguye gutabara (ASF), n’izindi nzego zigamije gukumira no gukemura amakimbirane.
Nubwo bimeze bityo, hari abavuga ko izo nzego zisa n’izidakora uko bikwiye kubera ibibazo by’amikoro. Benshi mu baterankunga b’ibikorwa by’amahoro ni ibihugu byo hanze nk’ibigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Umuryango w’Abibumbye (UN) n’ibindi, ku buryo iyo inkunga ihagaze ibikorwa bimwe byahagarara.
Mu myaka ishize, ibihugu nka Mali, Burkina Faso na Niger byagiye bigira ihirikwa ry’ubutegetsi bwa gisirikare, ndetse bimwe biva mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS). Ubumwe bw’Afurika bwarabihannye, ariko hari abavuga ko izo ngamba zitagize ingaruka zikomeye.
Hari kandi n’ikibazo cy’uruhare rw’ibihugu bikomeye ku mugabane w’Afurika, birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Uburusiya n’Ubushinwa, bikunze gufata ibyemezo bijyanye n’inyungu za byo.
Urugero rukunze kwibukirwa ni igihe ingabo za NATO zagize uruhare mu gukuraho ubutegetsi bwa Muammar Gaddafi wa Libya mu 2011, bikavugwa ko byakozwe Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe utabigizemo uruhare rugaragara.
Perezida Ndayishimiye afite umwaka umwe wo gutanga umusanzu we mu kugera ku cyerekezo cya “Afurika twifuza” (Agenda 2063), kigamije umugabane utekanye, utarangwamo intambara kandi uteye imbere. Icyakora, ibibazo ni byinshi kandi abayoboye uyu muryango mbere na bo babisanzemo.
Ikibazo gisigaye ni ukumenya niba mu gihe cye hari impinduka zigaragara zizagerwaho.

