AmakuruUbumenyi

Ntibisanzwe! Umusore wo muri Ethiopia yacitse ukuboko, abaganga bagusubizaho neza

Dr Anteneh Hailu, umuganga w’inzobere ku bitaro bya Samaritan Surgical Center i Addis Ababa, yabwiye BBC ko umusore w’imyaka 20 wari wacitse ukuboko mu mpanuka y’ubukorikori yagusubijweho neza mu gikorwa gikomeye cy’ubuvuzi.

Ukuboko kwe kwacikiye hejuru y’inkokora, kwari kwavuye ku mubiri kwatandukanye, kandi umurwayi yari amaze gutakaza amaraso menshi.

Uyu muganga yasobanuye ko ako kaboko kashyizwe mu barafu vuba bishoboka, kugira ngo imikaya itapfa kubera kubura amaraso.

Ni umuryango w’umurwayi wazanye igice cy’akaboko, kandi inzobere z’inyuranye – z’imitsi, amagufa, kubaga no gusana n’umutezi w’ikinya – bakoranye mu kwemeza ko gikorwa gikunda.

Gusubizaho ukuboko kwakozwe mu byiciro bibiri: icyiciro cya mbere cyamaze amasaha atandatu, icyakabiri cyakozwe nyuma y’ibyumweru bibiri kimara amasaha atandatu.

Mu kubaga, hibanzwe ku gusubiranya igufa n’imitsi y’amaraso kugira ngo akaboko kongere gukora. Dr Anteneh yavuze ko imitsi y’amaraso yongeye guhuzwa, bituma igice cyacitse kibona amaraso kandi kirasubirana.

Ukuboko kwari kwacikiye hejuru y’inkokora

Nyuma yo kubagwa, umusore azakomeza gukorerwa imyitozo ya “physiotherapy”, harimo imyitozo y’imikaya mito (‘fine motor skills’) n’iy’imikaya minini (‘gross motor skills’), kugira ngo akaboko kagarure ubushobozi bwo gukora nk’uko mbere kakoraga.

Dr Anteneh yavuze ko umurwayi yasubiye ku kazi ke kandi ameze neza.

Abaganga muri Ethiopia bavuze ko iki gikorwa ari igisubizo cya mbere gikoze neza cyo gusubizaho urugingo nk’akaboko mu gihugu.

Gukora ibi byasabye ubuhanga buhambaye, imikoranire y’inzobere nyinshi, hamwe n’ibikoresho bigezweho, ibintu bitari byoroshye muri Ethiopia kubera ibibazo by’ubukene bw’abaganga b’inzobere n’ibikorwa remezo.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *