Ntimuzibeshye – Jenerali Muhoozi abwira abateganya kwigaragambya
Ingabo z’Igihugu za Uganda (UPDF) zatangaje ko zitazihanganira na gato ikintu cyose cyahungabanya umutekano mu matora rusange ateganyijwe mu 2026, zishimangira ko inzego z’umutekano zizahana by’intangarugero umuntu wese wagerageza kwivanga mu bikorwa by’amatora.
Mu byo yavuze kuri iyi ngingo, Umugaba Mukuru w’Ingabo (CDF), Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko igisirikare kizakurikirana ko ibikorwa byo gutora, kubara amajwi no kuyakusanya bikorwa mu mucyo no mu mahoro.
Yagize ati: “Igikorwa cyo kubara amajwi no kuyakusanya kizaba kiboneye kandi gikorerwe ahagaragara. Abahagarariye abakandida bose bazaba bahari, barimo n’abahagarariye abakandida ku mwanya wa Perezida, Abadepite batowe mu buryo butaziguye ndetse n’Abadepite b’abagore, ku itariki ya 15 Mutarama 2026.”
Yakomeje avuga ko iyo gahunda izakurikirwa kandi n’indorerezi z’amatora zo mu gihugu n’izoo mu mahanga, itangazamakuru ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bireba, bityo bikazatuma nta mpamvu n’imwe yo guteranira mu buryo butemewe hafi y’aho amatora abera.
Yagize ati: “Nta mpamvu n’imwe ituma abantu bateranira aho amatora abera bavuga ko barimo kurinda amajwi.”
Jenerali Muhoozi, unanasanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida mu bijyanye n’ibikorwa byihariye by’umutekano, yasabye abanyapolitiki, abayoboke ba bo n’abakandida kubahiriza byimazeyo amabwiriza ya Komisiyo y’Amatora no gufatanya neza n’inzego z’umutekano mu gihe cyose cy’amatora.
Yashimangiye ko amahoro n’umutekano ari byo by’ingenzi ku gisirikare, kandi ko nta muntu n’umwe uzemererwa guteza imvururu yitwaje ko arimo kugenzura amajwi.
Iyi miburo itanzwe mu gihe ubushyuhe bwa politiki bukomeje kwiyongera mbere y’amatora rusange yo mu 2026, aho inzego z’umutekano ziyemeje gukomeza kubungabunga ituze n’umutekano mu gihugu hose.
