AmakuruPolitiki

Nubwo Israel yahagaritse ibitero kuri Iran, ivuga ko izakomeza kurwana muri Liban

Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko zahagaritse ibitero zari zimaze igihe zigaba kuri Iran, ariko zishimangira ko zikomeje ibikorwa bya gisirikare muri Libani.

Mu itangazo IDF yashyize ahagaragara, yavuze ko yamaze kurangiza ibitero bya yo byari byibasiye Iran, ikaba yafashe icyemezo cyo gutanga agahenge ikurikije amabwiriza y’abayobozi ba politiki.

Izo ngabo zanagaragaje ko ziteguye mu buryo buhambaye kwisubiza ku gitero icyo ari cyo cyose cyayigabwaho, mu rwego rwo kurinda umutekano wa Israel.

Gusa, ku bijyanye n’umutwe wa Hezbollah wo muri Libani ushyigikiwe na Iran, IDF yavuze ko igikomeje ibikorwa bya gisirikare ku butaka, byibanda ku duce twihariye.

Ku itariki ya 5 Mata uyu mwaka, Israel yagabye ibitero byo mu kirere mu karere ka Dahieh ko mu mujyi wa Beirut muri Libani (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *