Nyagatare: Ibyo wamenya ku rubanza rw’umusirikare ushinjwa kwica umugore we ku bushake
Ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ni bwo hasubukuwe urubanza rwa Kaporali Maniragena Simon, umusirikare ushinjwa kwica umugore we ku bushake.
Inteko y’abaturage yari yateranye, mu mbuga y’Umurenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare nk’uko TV1 ibitangaza.
Maniragena yagejejwe imbere y’inteko iburanisha saa sita n’iminota 40 (12h40) ashagawe n’abasirikare bo mu ishami rishinzwe imyitwarire (Military Police).
Ku ikubitiro, inteko iburanisha yavuze ko nta majwi cg amashusho yemewe gufatwa n’itangazamakuru.
Maniragena akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yakoze mu ijoro ryo ku wa 21 Kanama 2025 bikaviramo urupfu umugore we, Gisubizo Liliane w’imyaka 22.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwahawe umwanya ngo buvuge icyo bushinja Maniragena maze buvuga ko yakubise Gisubizo Liliane amasaha umunani kuva saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo. Bwavuze ko Gisubizo yakubiswe imigeri n’ibipfunsi, agakubitwa no ku rukuta ari byo byamuviriyemo kuvirirana, yajyanwa kwa muganga bagasanga yapfuye.
Maniragena yahawe umwanya ngo yisobanure, ahakana icyaka cyo kwica ku bushake ahubwo yemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikaviramo umugore we urupfu. Yakomeje avuga ko umugore we yamukubise kubera ifuhe kuko ngo yamucaga inyuma ndetse ngo yamukubise atagamije kumwica kuko iyo aba ari byo agamije ngo yari kubikora mu gihe gito.
Me Edmond Munyakazi waburangiraga Maniragena Simon yunzemo ko nyakwigendera ataguye mu maboko y’uregwa ko ahubwo yapfuye ajyanywe kwa muganga.
Umuryango wa nyakwigendera waregeraga indishyi, Me Ruberwa Pierre yawusabiye indishyi ya miliyoni 100 z’igihombo cyo kuba umuryango warabuze umuntu w’ingirakamaro, asaba kandi na miliyoni eshatu (3,000,000FRw) z’umwavoka.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu no kwamburwa impeta za gisirikare ariko Maniragena asaba imbabazi umuryango n’igisirikare cy’igihugu, RDF, ndetse avuga ko igihano yasabiwe ari kinini asaba ko urukiko rwazareba mu bushishozi bwa rwo kikagabanywa.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki ya 13 Gashyantare 2026, rusomerwe mu ruhame aho rwabutanishirijwe.

Kamda hano hasi wumve iyi nkuru.
