AmakuruPolitiki

Nyamasheke: Babangamiwe no kuyoborwa na Mudugudu wo mu kandi kagari

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Ngoma, mu Murenge wa Bushekeri w’Akarere ka Nyamasheke bavuga ko babangamiwe no kuyoborwa na Mudugudu udatuye mu kagari ka bo.

Bamwe mu baganiriye na Mama Urwagasabo TV bakavuga ko bibabangamiye kandi ko abayobora kubera ruswa yahaye umuyobozi w’akagari.

Uyu yagize ati: “Tuyoborwana Mudugudu utari uwo mu muduguru wacu, uturuka mu kandi kagari. Birtubamgamira, nk’iyo habonetse ikibazo nijoro, gushyira ku murongo abanyerondo cyangwa izindi gahunda zitunguranye zikenera Mudugudu ntabwo tumubona kuko tudatuye hamwe”.

Akomeza agira ati: “Icyo dusaba ni uko baduha Mudugudu turi hamwe, dutuye mu jagari kamwe kugira ngo ajye ashobora gukurikirana ibibazo byacu”.

Umwe mu bajyanama bahagarariye Akagari ka Ngoma, na we avuga ko ari ikibazo gikomeye ndetse ko bigira ingaruka ku miyoborere y’abaturage.

Yagize ati: “Iyo nkuru si impimbano kuko ayobora muri Kagarama yo muri Ngoma kandi aturuka muri Nyarusange. Ntabwo amenya ibibazo biri mu mudugudu nk’uko umugabo aba agomba kumenya urugo rwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko icyo kibazo nta cyo yari azi ariko ko bagiye kugikurikirana. Gusa avuga ko hari igihe abaturage bitiranya gutura n’aho umuntu abarizwa. Nyuma yaje guha ubutumwa buvufi Mama Urwagasabo avuga ko uwo Mudugudu ayobora umudugudu yatorewemo aza kwimuka ndetse ko bari muri gahunda yo kumusimbuza.

Akagari ka Ngoma ni kamwe mu tugari dutatu tugize Umurenge wa Bushekeri muri aka Karere ka Nyamasheke. Gusa gakunze kunengwa n’abaturage ku bijyanye n’imiyoborere ndetse bakavuga ko ari hamwe mu hakunze kugaragara ruswa.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *