Nyamasheke: Bahangayikishijwe n’inzara kubera amapfa
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bafite ubwoba bw’inzara ishobora kuzabibasira kubera amapfa yatewe n’ibura ry’imvura.
Mu gihe indi mirenge igize aka karere imvura igwa, bo ngo ntibayiheruka kandi imyaka bateye yatangiye kuma. Ku bw’amaburakindi, ibi byatumye aho kugira ngo babure byose bararandura ya myaka itaruma burundu bayigaburira amatungo kugira ngo bayaramire.
Aba baturage babwiye TV1 ko nihatagira igikorwa vuga batangira kujya gusabiriza.
Umwe muri bo yagize ati: “Twishwe n’amapfa. Twishwe n’inzara. Ibyo twahinze byarumye, none ubu ngubu turi kwibaza aho tuzajya kuko no muri Kongo (Congo) twajyaga guhahira ibitoki ntitukibasha kugerayo. Ubu inzara igiye kutwica. Soya, ibigori, ibishyimbo n’ibindi byose byarumye”.
Undi na we ati: “Byatangiye kumera, izuba riracana, imvura ntiyongeye kugwa na gato. Ni cyo kibazo dufite. Nirikomeza kuva nk’icyumweru kimwe, abantu barajya gusabiriza batazi aho basabiriza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, avuga ko nubwo imyaka y’aba baturage itarera, hari itsinda ryoherejwe gukurikirana ikibazo cy’aba baturage kugira ngo harebwe icyakorwa.
Yagize ati: “Ntabwo biragera igihe cy’umwero ariko turi gukurikirana kuko mu gihe baba batejeje bagira ibibazo by’inzara. Twoherejeyo itsinda kureba ibitazera hanyuma dukore igenzura riteganya icyakorwa mu gihe baba batejeje”.
Si Umurenge wa Nyabitekeri gusa wagwiriwe n’iki kibazo cy’amapfa kuko no mu Ntara y’Iburasirazuba hakunze kugaragara icyo kibazo. Abaturage bavuga ko nubwo imvura yagwa ubu, nta cyo yaba iramira kuko imyaka iba yaramaze kwangirikira mu butaka.
