AmakuruImyidagaduroShowbiz

Nyambo Jesca ari kubarizwa muri Qatar

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Nyambo Jesca uri mu bagezweho mu Rwanda muri iki gihe, amaze iminsi ari kubarizwa muri Qatar, aho yagiye mu butembere , kuruhuka ndetse no kwita ku buzima bwe mu buryo bw’amarangamutima .

Uyu mukinnyi wa filimi yagaragaje ibi binyuze mu mafoto yanyujije ku rubuga rwa Instagram.

Mu butumwa buherekeje aya mafoto, Nyambo, yagaragaje ko ashyize imbere ibijyanye no kwiyitaho no kwikunda, aho yagize ati “mbere na mbere ni ukwikunda, ibihe byose.”

Nyambo Jesca ntiyagaragaje uwo bajyanye muri ubu butembere gusa bivugwa ko yaba yarabonye umukunzi mushya nyuma yo gutandukana na Titi Brown.

Urukundo rw’aba bombi, rwakunze kuvugwa kubera uburyo aho umwe yagaragaraga n’undi yabaga ahari, ndetse bagakunda kubwirana amagambo meza yuzuye urukundo mu bihe bitandukanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *