AmakuruUbuzima

Nyanza: Impungenge ku kimoteri cy’imyanda cyegeranye n’ibagiro

Abaturage bakorera mu mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, bafite impungenge z’uko ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa, cyabatera indwara zituruka ku mwanda.

Abaturiye icyo kimoteri bavuga ko kigira umwanda ukabije kuko usanga isazi nyinshi ziri kuhatuma ndetse n’imbwa zikaza guhunahuna muri iyo myanda, bakabona ko bishobora kubakururira indwara zituruka ku mwanda.

Abaganiriye na Radio/TV10 bavuga ko icyo kibazo kimaze igihe kandi ubuyobozi bukizi ariko nta muti urambye kirabonerwa.

Uwitwa Nyaminani Bosco avuga ko iki kimoteri cyakwimurirwa kure y’abaturage kuko cyegereye cyane ahacururizwa ibiribwa birimo inyama n’imboga. Yagize ati “Iki kimoteri kiri hagati y’aho bacururiza ibiribwa n’ibagiro. Isazi zirahuzura, abana barahanyura buri munsi, rimwe na rimwe bakajya gutoragura ibyo babonye. Turasaba ko cyakwimurirwa kure y’abaturage kuko gitera umwanda n’indwara.”

Si ibyo gusa kandi kuko abaturage bavuga ko nk’iyo imvura iguye, imyanda itwarwa n’amazi igakwira hose ndetse n’isazi zikarushaho kwiyongera.

Bakomeza bavuga ko ngo nubwo icyo kimoteri hari igihe bagerageza kugikorera isuku, ko ikibazo nyamukuru ari uko imyanda ihamara igihe kinini, nk’iminsi itanu cynagwa irenga, itarajyanwa mu kimoteri rusange kitari mu mujyi bigatuma umunuko wiyongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Nadine Kayitesi, yemeza ko iki kibazo kizwi kandi ko hari gahunda yo kwimura icyo kimoteri.

Yagize ati: “Iki kimoteri turateganya kukimurira ahakwiriye, kandi tuzakifashisha ku buryo imyanda idakomeza kunyanyagira. Turakimura vuba.”

Ubusanzwe, iki kimoteri cyashyizwe aho kiri mu rwego rwo gukusanya imyanda y’umujyi mbere y’uko ijyanwa mu kimoteri rusange cyitaruye Umujyi wa Nyanza.

Ikimoteri cyubatse hagati y’ibagiro n’isoko gikomeje guteza impungenge (Ifoto: Radio/TV10)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *