Nyarugenge: Imvura yatwaye abasore batatu, umwe aburirwa irengero, undi ahasiga ubuzima
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, abasore batatu bari bugamye imvura hafi ya ruhurura yo mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Rwampara, batwarwa n’amazi y’iyo ruhurura, umwe ahita apfa, undi aburirwa irengero mu gihe uwa gatatu yakomeretse bikomeye.
Abaganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bavuze uko byagenze.
Hari uwagize ati: “Hari abana bamanutse muri iyi ruhurura bavuye kuri Mirongo ine (40) bagera hano mu gishanga cya Rwampara. Twageze hano dusanga umwe yapfuye, undi agikanyakanya bamujyana kwa muganga ariko undi yabuze baracyamushakisha. Ashobora kuba akiri mu mazi”.
Undi na we yagize ati: “Uwitabye Imana, imyenda yose yari yamuvugemo, yanabyimbye inda bigaragara ko yari yanyoye amazi. Umubiri we bahise bawujyana mu Bitaro bya Kacyiru. Uwo witabye Imana yari hagati y’imyaka 17 na 18 mu gihe uwakomeretse yari afite imyaka nka 15”.
Hari n’uwagize ati: “Abana bari bari muri ruhurura, babona umuvu uraje bamwe bavamo, hasigaramo batatu umuvu uza kuza ari mwinshi urabamanukana kuva kuri Mirongo ine (40) kugera hano mu gishanga cya Rwampara”.
Ababonye iyi mpanuka y’umuvu w’amazi bavuga ko abantu bagomba kwitondera kugama aho babonye hose kuko za ruhurura ziba zifite amazi menshi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje iby’aya amakuru.
Ati: “Imvura yari imaze kugwa mu masaa saba. Yatwaye abana batatu, umwe aboneka yapfuye, undi yakomeretse atwarwa kwa muganga. Ariko hakaba hari undi utaraboneka, bishoboka ko amazi yamutwaye kure. Ikigaragara ni uko bose bari abana, kuko uwapfuye yari hagati y’imyaka nka 15 na 17, uwakomeretse akaba ari munsi ya yo. Utaraboneka we ntitubizi. Tukaba turi guperereza ngo tumenye imyirondoro y’abo bana dushakisha n’uwo utaraboneka”.
Umurambo w’uwitanye Imana wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru, uwakomeretse ajyanwa kwa muganga kwitabwaho n’abaganga mu gihe uwabuze yari agishakishwa.

Kanda kuri link iri hasi wumve iyi nkuru, uhereye kuvmunota wa 25.
https://www.facebook.com/btntvofficialpage/videos/1590603715617770/?app=fbl
