Nyaruguru-Ruheru: Rurageretse hagati y’abavandimwe babiri bapfa imitungo
Rurageretse hagati y’umuryango wa Mporanyi waburanye na Habimana Eliezer, bavukanaa, bo mu Kagari ka Remera k’Umurenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru bapfa imitungo.
Aba bombi baraburanye, urubanza rurangira Mporanyi atsinze, banateza kashe mpuruza hasigaye kuzana umuhesha w’inkiko kugira ngo abo mu muryango wa Mporanyi begukane umutungo baburanaga.
Gusa nk’uko babitangarije BTN dukesha iyi nkuru ngo hagiye hazamo ibibazo mu kurangiza urubanza, kuko abo mu muryango wa Mporanyi, bagiye bafungwa ndetse baratotezwa.
Uyu mubyeyi akaba n’umukobwa wa Mporanyi, yagize ati: “Mporanyi yaburanye na data wacu Habimana Eliezer aramutsinda, amutsinze, apfa urubanza rutarangiye. Mbikurikiranye, ndahohoterwa ndafungwa nzira gukurikirana umutungo data yasize atsindiye”.
Nubwo bimeze bityo, aba baturage bavuga ko hari icyo bakeka gitera iryo hohoterwa.
Uyu ati: “Impamvu duhohoterwa ni ukubera umugabo witwa Mutabaruka, umukwe wa Habimana watsinzwe, yitwaza ko aturusha amaboko n’ibikorwa remezo yubatse mu Karere ka Nyaruguru birimo ivuriro n’amashuri. Aragenda akabiratira akarere abeshya ko tumuhohotera muri iyo sambu iburanwa avuga ko batsinze kandi baratsinzwe, uvuze bakamufunga”.
Bakomeza bavuga ko barenganurwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kuko ngo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru, yari agiye kururangiza ariko bayoberwa uko bigenze kuko yahise ababwira ko atakirurangije. Umuhesha w’inkiko na we wari ugiye kururangiza ngo habuze gato ngo afungwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko atigeze amenya iby’iki kibazo ariko ashimangira ko hari abandi cyabanza kugezwaho, bakamuha amakuru arambuye kikabona uko gikurikiranwa.
Yagize ati: “Icyo kibazo gihe ushinzwe imenyekanishabikorwa akorane n’umujyanama mu by’amategeko n’abanyamategeko b’akarere bakore inyandiko ya cyo bayingezeho, mbone uko ngikurikirana kuko sinkizi”.
Mu gihe aba baturage bakomeje gutakamba basaba kurenganurwa, ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko bugiye gukurikirana icyo kibazo.
Kanda hano hasi wumve inkuru irambuye.
