Misile z’Uburusiya zishe umunani i Kyiv
Abantu bagera ku munani bapfuye, abandi 33 barakomereka mu gitero gikomeye cya misile Uburusiya bwagabye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, no mu nkengero za wo.
Urwego rushinzwe ubutabazi muri Ukraine, DSNS, rwatangaje ko ibisasu byibasiye ahantu hatandukanye, birimo inyubako z’amacumbi, ububiko bw’ibicuruzwa n’icyanya cy’inganda. Abatabazi bakomeje gushakisha abantu bashobora kuba baraheze munsi y’ibyasenyutse, mu gihe umwe yari amaze kurokorwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko ibitaro by’abana byangiritse, amadirishya akameneka ndetse n’imodoka zari hafi aho zigafatwa n’inkongi. Inyubako y’amagorofa icyenda na yo yangiritse bikomeye, amagorofa ya yo abiri yo hejuru arasenyuka.
Mu karere ka Brovary gakikije Kyiv, igitero cyahitanye umugabo umwe, gikomeretsa undi. Ibisasu byanangije ibikorwa remezo by’amashanyarazi, bituma ingo zibarirwa mu bihumbi zijya mu mwijima. Abakozi bashinzwe ingufu bahise batangira gusana ibyangiritse.
Mu gihe icyo gitero cyabaga, abategetsi bari basabye abaturage kuguma ahabugenewe ho kwikinga, mu gihe uburyo bwo gukumira ibitero byo mu kirere bwari bwashyizwe mu bikorwa.
Hagati aho, Romania, igihugu cyo muri NATO gihana imbibi na Ukraine, na yo yatangaje ko drone yinjiye mu kirere cya yo iturutse mu gice cyo mu majyaruguru gihana imbibi na Ukraine, bituma hatangwa impuruza yo kwirinda igitero.
Kyiv imaze iminsi yibasirwa n’ibitero bya misile na drone hafi buri joro. Ukraine na yo yakajije ibitero bya yo imbere mu Burusiya, impande zombi zigashinjanya kwibasira abasivile. Ibiganiro byo guhagarika intambara yatangiye muri Gashyantare 2022 ntibiratanga umusaruro ufatika.
Something happening? Tip us at info@kigali24.com, phone +4745805214 or click the button here. You can also upload photos.







