Amakuru yako kanya

Turakugezaho amakuru byihuse

  1. Inama ikomeye yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

    Inama ikomeye yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

    Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association), ushinzwe guteza imbere urwego rw’itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa ku rwego mpuzamahanga, watangaje ko inama ya Mobile World Congress yari iteganyijwe kwakirwa n’u Rwanda itakibaye ku matariki yari yaragenwe. Iyi nama yari kuzabera i Kigali kuva ku wa 16 kugeza ku wa 18 Kamena 2026.

    Mu itangazo GSMA yasohoye mu ntangiriro z’iki cyumweru, yavuze ko iyi nama yasubitswe, ariko ntiyatangaza impamvu y’icyo cyemezo. Uyu muryango wagaragaje ko amatariki mashya azatangazwa mu gihe kizaba gikwiye, usaba abakurikiranira hafi iyi gahunda gukomeza gutegereza andi makuru.

    Something happening? Tip us at info@kigali24.com, phone 03811, or click the button here. You can also upload photos.

  2. Mogadishu mu muriro w’intambara

    Mogadishu mu muriro w’intambara

    Imirwano ikomeye yadutse ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, hagati y’ingabo za leta n’abarwanyi bashyigikiye abatavuga rumwe na Perezida, yakomeje no mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kamena 2026.

    Abatuye Mogadishu babwiye BBC ko urusaku rw’amasasu n’intwaro ziremereye rukomeje kumvikana mu bice bitandukanye by’umujyi, ibintu bikomeje guteza impungenge abaturage no guhungabanya umutekano.

  3. Hezbollah yahawe ultimatum ikomeye

    Hezbollah yahawe ultimatum ikomeye

    Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, binyuze muri Minisiteri ya yo y’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko Israël na Liban bumvikanye ku gushyira mu bikorwa agahenge kagamije guhagarika imirwano hagati y’impande zombi.

    Icyakora, Amerika yavuze ko aka gahenge kazatangira kubahirizwa gusa mu gihe umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran uzaba uhagaritse burundu ibitero ugaba kuri Israël kandi ukuzuza n’ibindi bisabwa biri muri ayo masezerano.

  4. Uganda yasubitse imikino ibiri ya gicuti kubera Ebola

    Uganda yasubitse imikino ibiri ya gicuti  kubera Ebola

    Ikipe y’Igihugu ya Uganda yari yageze muri Maroc, yatangaje ko imikino ibiri ya gicuti yari kuhakinira na Madagascar na Tanzania, yakuweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

    Amakuru avuga ko imikino ya gicuti yose yari iteganijwe kubera i Marrakech muri Maroc yakuweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc.

    Impungenge zatewe n’ubwandu bushya bwa Ebola buri mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda mu mpera za Gicurasi.

  5. Burera: Umwana wari umaze iminsi yarabuze yabonetse yapfuye

    Burera: Umwana wari umaze iminsi yarabuze yabonetse yapfuye

    Mu Murenge wa Gatebe mu Karere ka Burera, abaturage bari mu gahinda nyuma y’aho umwana wari umaze iminsi yaraburiwe irengero abonetse yapfuye. Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho urupfu rw’uyu mwana.

  6. U Rwanda rurasaba Amerika gukuraho ibihano yafatiye RDF

    U Rwanda rurasaba Amerika gukuraho ibihano yafatiye RDF

    Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mukantabana Mathilde, yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gusobanurira Amerika ukuri kugira ngo ikurireho ibihano yafatiye RDF bijyanye n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ibi bihano byatangajwe ku wa 2 Werurwe 2026. Washington ishinja u Rwanda gukorana na M23, ibyo u Rwanda ruhakana.

    Byakomye ku basirikare bakuru barimo Gen. Mubarakh Muganga, Gen Maj Vincent Nyakarundi, Brig Gen Stanislas Gashugi na Gen Maj Ruki Karusisi, ndetse na RDF muri rusange.

  7. Yaburiwe irengero, ariko abaturage bongera kumutora

    Yaburiwe irengero, ariko abaturage bongera kumutora

    Tom Kean Jr. wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani muri Leta Zunze UBumwe z’Amerika, wari umaze amezi atagaragara i Washington cyangwa mu karere ahagarariye Leta ya New Jersey, yabonye ku wa Kabiri uburenganzira bw’ishyaka rye bwo kongera kwiyamamariza uwo mwanya, nyuma y’uko mu minsi ishize ashyigikiwe na Perezida Donald Trump.

    Trump yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Tom Kean ndamushyigikiye cyane kandi mu buryo butajegajega kugira ngo azongere atorwe kuri uwo mwanya.”

  8. RRA yatanze iminsi 30 yo kugurisha lisansi imaze igihe mu bubiko

    RRA yatanze iminsi 30 yo kugurisha lisansi imaze igihe mu bubiko

    Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasabye abacuruzi b’ibikomoka kuri peteroli gukura vuba mu bubiko lisansi na mazutu imaze igihe kirenga amezi atandatu idakoreshwa, ingana na litiro 1.993.750, kugira ngo itunganywe ishyirwe ku isoko igurishwe.

    Mu itangazo ryacyo, RRA yamenyesheje ko iyi lisansi igomba kuba yamaze kumenyekanishwa no kuvanwa mu bubiko mu gihe kitarenze iminsi 30 cyagenwe.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko abazananirwa kubahiriza iri tegeko bazafatirwa ingamba, aho ibicuruzwa bya bo bishobora gufatwa bikagurishwa n’inzego za gasutamo.