Nepal: Umwuzure umaze guhitana abarenga 350
Abatabazi muri Nepal no mu gace ka Tibet k’Ubushinwa bakomeje gushakisha abantu barenga 1,000 baburiwe irengero nyuma y’umwuzure ukaze watembanye amazi, urubura, ibyondo n’amabuye, ugasiga wangije imidugudu, imihanda n’ibiraro.
Imibare yatangajwe ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 igaragaza ko muri Nepal hamaze kuboneka imirambo y’abantu bagera kuri 359, mu gihe abandi benshi bagishakishwa. Muri Tibet ho hemejwe impfu eshatu, naho abantu 558, barimo abanyamahanga 260, ntibaraboneka.
Ingabo za Nepal zakoresheje kajugujugu mu gushakisha abarokotse no kugeza ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze ku baturage baheze mu duce imihanda yangiritsemo. Imirambo imwe yabonetse mu Karere ka Chitwan, ku birometero hafi 100 uvuye mu gace kibasiwe cyane.
Mu baburiwe irengero harimo ba mukerarugendo n’abari mu rugendo nyobokamana baturutse mu bihugu birenga 20. Benshi bari berekeje i Kailash Mansarovar, ahantu hafatwa nk’ahatagatifu n’abayoboke b’amadini arimo Abahindu n’Ababuda.
Abakobwa babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakomeje gutegereza amakuru y’ababyeyi ba bo bari baravuye muri Texas berekeza muri Tibet. Bavuze ko bifuza ko ababyeyi babo baboneka amahoro bakagaruka mu rugo.
Ubushakashatsi bw’ibanze bwerekana ko impanuka yatewe n’isenyuka ry’urubura n’amabuye byo ku musozi muremure. Ikigo cya Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka, USGS, cyasobanuye ko ibimenyetso byabanje gufatwa nk’umutingito byari imbaraga zatewe n’iryo senyuka, ryakurikiwe n’ibyondo n’amabuye byatembye mu muvuduko ukabije.
Abategetsi bakomeje kuburira abaturage ko hashobora kuba undi mwuzure, kuko ibyondo n’amabuye byafunze uruzi bigakora ikiyaga gishobora kumena inkombe. Imvura iteganyijwe na yo ishobora gukoma mu nkokora ibikorwa byo gushakisha no gutabara.
Something happening? Tip us at info@kigali24.com, phone +4745805214 or click the button here. You can also upload photos.







