Nibura abantu icyenda bishwe, abandi 23 barakomereka mu bitero Ukraine yagabye mu turere dutandukanye tw’Uburusiya, mu gihe Moscow na yo yakomeje kurasa imijyi yo muri Ukraine.
Abategetsi b’Uburusiya batangaje ko abantu umunani biciwe mu Ntara ya Belgorod ihana imbibi na Ukraine mu masaha 24, naho umugore umwe yicirwa mu gitero cya drone cyibasiye inzu yo mu Ntara ya Astrakhan.
Guverineri w’agateganyo wa Belgorod, Alexandr Shuvaev, yavuze ko mu gace ka Koloskovo ibisasu byatwitse inyubako, byangiza n’imodoka. Abakomeretse barimo umwana wajyanywe mu bitaro.
Muri Astrakhan, Guverineri Igor Babushkin yavuze ko drone zari zigambiriye ikigo cy’inganda, ariko ko kitangiritse. Yemeje ko umugore umwe yapfuye nyuma y’uko inzu ye ikubiswe.
Ukraine na yo yatangaje ko ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu bane. Babiri biciwe i Kramatorsk n’i Sloviansk mu Ntara ya Donetsk, mu gihe umugabo n’umugore biciwe n’igitero cya drone mu Ntara ya Sumy.
Urwego rwa Ukraine rushinzwe ubutabazi rwatangaje ko isoko ryo muri Sloviansk ryafashwe n’inkongi, amaduka 54 arashya. Mu mujyi wa Odesa, igitero cyangije ubwato bw’abasivili gikomeretsa abantu bane.
Ibi bibaye nyuma y’igitero u Burusiya bwavuze ko ari cyo gikomeye Ukraine yabugabyeho muri uyu mwaka. Moscow ivuga ko drone 822 zoherejwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, zirimo hafi 600 zari zigambiriye umurwa mukuru n’inkengero zawo. Drone imwe yanakubise ububiko bw’ikigo cy’ubucuruzi cya Wildberries.
Ukraine ivuga ko ubwo bubiko bukoreshwa mu kugeza ibikoresho ku gisirikare cy’u Burusiya, naho Wildberries ikavuga ko ikora ubucuruzi busanzwe. Kyiv ishimangira ko itibasira abasivili ku bushake.
U Burusiya na bwo bwongereye ibitero ku bikorwa remezo bya Ukraine. Ikigo cy’ingufu Naftogaz cyatangaje ko ibikorwaremezo byacyo byagabweho ibitero inshuro 13 mu cyumweru kimwe, bigira ingaruka zikomeye ku bushobozi bwo gutanga ingufu.
Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko mu cyumweru kimwe u Burusiya bwibasiye intara 13, bukoresheje drone zirenga 1,550, ibisasu biyoborwa hafi 1,560 na misile 62. Impande zombi zikomeje gushinjanya kwibasira abasivili, mu gihe nta kimenyetso cy’uko intambara yatangiye muri Gashyantare 2022 iri hafi kurangira.