Amakuru yako kanya

Turakugezaho amakuru byihuse

  1. RIB yagaruje telefoni 140 zibarirwa muri miliyoni 40 Frw

    RIB yagaruje telefoni 140 zibarirwa muri miliyoni 40 Frw

    Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwasubije ba nyira zo telefoni zigendanwa 140 zari zaribwe, zifite agaciro karenga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ibi byabereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatanu, aho hanerekanwe abantu 10 bakekwaho ubujura bwa telefoni. Hanagaragajwe kandi abandi bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi bwaturutse ku makimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo, gucana inyuma no kwihanira.

    Something happening? Tip us at info@kigali24.com, phone +4745805214 or click the button here. You can also upload photos.

  2. Amb. Busabizwa yatangiye inshingano muri Guinée Equatoriale

    Amb. Busabizwa yatangiye inshingano muri Guinée Equatoriale

    Ambasaderi Busabizwa Parfait yashyikirije Perezida wa Teodoro Obiang Nguema Mbasogo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale ku mugaragaro.

    Nyuma y’uyu muhango wabaye ku wa 18 Kamena 2026, Perezida Obiang na Amb. Busabizwa bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gushyigikira gahunda zigamije kwimakaza ubufatanye n’ukwishyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika.

  3. Israel na Hezbollah bemeranyijwe agahenge

    Israel na Hezbollah bemeranyijwe agahenge

    Itangazo ry’agahenge ryasohotse nyuma y’uko abantu 18 bishwe mu majyepfo ya Libani nyuma y’uruhererekane rw’ibitero by’indege bya Israel byabaye mu ijoro ryakeye, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu. Ku ruhande rwa Israel, igisirikare cya yo cyatangaje ko abasirikare bane ba cyo na bo baguye muri iyo mirwano.

    Ingabo za Israel (IDF) zatangaje kandi ko zagabye ibitero ku ntego 80 zifitanye isano n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran, zemeza ko zishe abarwanyi benshi bawo.

    Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Iran zisinyanye amasezerano agamije guhagarika amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati. Muri ayo masezerano harimo no guhagarika burundu imirwano yari imaze igihe hagati ya Israel na Hezbollah muri Libani.

  4. DRC: Umurwayi wa Ebola wari washimuswe yarabonetse ari kuvurwa

    DRC: Umurwayi wa Ebola wari washimuswe yarabonetse ari kuvurwa

    Abashinzwe kurwanya icyorezo cya Ebola mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangaje ko umukobwa w’imyaka itandatu witwa Christelle Kavugho wanduye virusi ya Ebola ari kuvurirwa mu kigo cyihariye cyita ku barwayi b’iyo ndwara giherereye mu karere k’ubuzima ka Musienene, muri teritwari ya Lubero.

    Dr Lubambo Maboko Gaston, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa byihutirwa byo guhangana n’ibyorezo akaba n’umukuru w’ishami ry’ubuzima ku rwego rw’intara, yabwiye BBC ko uwo mwana ari kwitabwaho n’abaganga muri icyo kigo. Yagize ati: “Uwo mwana ari kuvurirwa mu kigo cyita ku barwayi ba Ebola cya Musienene, aho yageze ku wa Gatatu ari kumwe na nyina.”

  5. Sudani igeze ahakomeye: Abaturage ibihumbi magana bari mu kaga!

    Sudani igeze ahakomeye: Abaturage ibihumbi magana bari mu kaga!

    Ihuriro ry’ibihugu n’imiryango irenga 20 riharanira gukumira ubwicanyi n’ihohoterwa muri Sudani ryatangaje ko abaturage bagera ku 500,000 bo mu mujyi wa El Obeid no mu nkengero za wo bashobora guhura n’akaga gakomeye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego. Iri huriro rivuga ko nibura abantu 50 bamaze kwicwa mu minsi icumi ishize bazize ibitero by’indege zitagira abapilote (drones), ndetse ko hari amakuru yizewe y’ubwicanyi bushingiye ku moko n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Iri huriro ryanagaragaje ko abantu barenga 100’000 bamaze kuva mu bya bo imbere mu gihugu bashobora kurushaho guhura n’ingaruka zikomeye niba intambara ikomeje. Ryasabye umutwe wa Rapid Support Forces guhagarika ibitero kuri El Obeid, rinasaba impande zose ziri mu ntambara kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivili n’ibikorwa by’ubutabazi. Intambara hagati ya Rapid Support Forces n’ingabo za Leta ya Sudani imaze imyaka irenga itatu, bikekwa ko imaze guhitana abantu nibura 150,000, mu gihe abarenga miliyoni 11 bamaze guhunga ingo za bo.

  6. Ghana yatashye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ghana yatashye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye muri Ghana, hafunguwe inzibutso ebyiri zashyizwe mu busitani bwa Burma Camp Cenotaph. Izi nzibutso zubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzirikana ubutwari bw’abasirikare ba Ghana bari mu butumwa bwa Loni bwitwaga UNAMIR bagumye mu Rwanda bagafasha kurengera abasivili bari bahiganywe.

    Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja, hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa, abayobozi ba Ghana, abadipolomate ndetse n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu. Kwibuka ku nshuro ya 32 byitabiriwe n’abarenga 500 imbonankubone, mu gihe abandi benshi bakurikiranye ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

  7. Jeff Bezos yavuze ikinyuranyo n’ibikunze kuvugwa kuri AI

    Jeff Bezos yavuze ikinyuranyo n’ibikunze kuvugwa kuri AI

    Umunyemari Jeff Bezos washinze “Amazon” yavuze ko ubwenge buhangano (AI) butazambura abantu akazi nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo ko buzatuma hakenerwa abakozi benshi kurushaho. Yabitangaje mu nama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga yabereye mu BUfaransa, aho yavuze ko atemeranya n’abavuga ko AI izasimbura abantu mu mirimo myinshi.

    Bezos yasobanuye ko AI izafasha gukuraho zimwe mu mbogamizi zibangamira abantu, ikanafungura amahirwe mashya y’akazi n’iterambere. Yabitangaje mu gihe hari impaka zikomeje ku ngaruka AI ishobora kugira ku isoko ry’umurimo, cyane cyane nyuma y’uko bamwe mu bayobozi n’impuguke bagaragaje impungenge ko ishobora kugabanya amahirwe y’urubyiruko yo kubona akazi.

  8. APR FC yasezeye kuri Kapiteni Niyomugabo Claude

    APR FC yasezeye kuri Kapiteni Niyomugabo Claude

    Ikipe ya APR FC yatangaje ko yasezeye ku kapiteni wa yo, Niyomugabo Claude, nyuma y’imyaka irindwi ayikinira, igihe yaranzwe n’ubwitange, ubuyobozi bwiza ndetse n’intsinzi zikomeye.

    Mu butumwa yashyize hanze, APR FC yavuze ko Niyomugabo asize amateka akomeye muri iyi kipe nyuma yo gutwarana na yo ibikombe birindwi bya shampiyona. Yavuze ko ibikorwa bye n’umusanzu yatanze bizahora byanditse mu nyuguti za zahabu mu mateka y’iyi kipe, imwifuriza gukomeza urugendo rwe neza, imushimira ibyo yayigejejeho nk’umukinnyi ndetse na kapiteni wa yo.

  9. Ingabire Victoire agiye kuburana mu muhezo

    Ingabire Victoire agiye kuburana mu muhezo

    Urukiko Rukuru rwa Kigali rwategetse ko iburanisha ry’ibanze ku rubanza ruregwamo Victoire Ingabire Umuhoza rikomereza mu muhezo. Icyo cyemezo cyafashwe mu gihe urukiko rukomeje gusuzuma ibibazo bishobora kugira ingaruka ku iburanisha nyirizina, ndetse no kwemeza imyirondoro y’uregwa n’abatangabuhamya bazifashishwa muri uru rubanza.

    Ingabire aregwa ibyaha birindwi birimo gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu n’imidugararo, kugirira nabi ubutegetsi buriho no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu mahanga. Biteganyijwe ko iburanisha rizakomereza mu ruhame nyuma y’isozwa ry’iki cyiciro cy’ibanze.

  10. Somalia yamaganye icyemezo cya Israel kuri Somaliland

    Somalia yamaganye icyemezo cya Israel kuri Somaliland

    Leta ya Somaliland, yitandukanyije na Somalia, yafunguye ambasade ya yo i Yeruzalemu, nyuma y’amezi atandatu Israel ibaye igihugu cya mbere kiyemera nk’iyigenga. Ibi byabaye mu gihe Perezida wa Somaliland, Abdirahman Mohamed Abdullahi, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Israel, aho yakiriwe n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu.

    Mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bafitanye umubano wa hafi. Ariko Somalia yamaganye icyo gikorwa, ivuga ko ari uguhonyora ubusugire bwa yo kuko ikomeje gufata Somaliland nk’igice cya yo. Kwemerwa kwa Somaliland na Israel byanakomeje kunengwa n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga birimo Ubushinwa, Turukiya, Arabie Saoudite n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

  11. Burundi: Impaka zikomeye ku byiswe jenoside yo mu 1972

    Burundi: Impaka zikomeye ku byiswe jenoside yo mu 1972

    Inteko Ishinga Amategeko na Sena by’u Burundi basabye Leta gushyiraho urwego rwihariye ruzakurikirana abakekwaho kugira uruhare mu byaha byiswe jenoside yakorewe Abahutu mu 1972. Banasabye ko hashyirwaho umunsi w’igihugu wo kwibuka abazize ingaruka z’ayo mahano.

    Ibi byatangajwe ubwo Komisiyo y’ukuri n’isanamitima (CVR) yashyikirizaga izo nteko raporo ya yo, ivuga ko Abahutu barenga 300,000 baguye muri ibyo bikorwa byabaye mu 1972. CVR ishimangira ko ari itsembabwoko ryateguwe kandi rishyirwa mu bikorwa n’inzego za Leta n’iz’umutekano zo muri icyo gihe, mu gihe hari n’abatemeranya n’ibyo ishingiraho bavuga ko iperereza rituzuye.

  12. #WC2026: Yanyagiwe 5-1, umutoza ahita yirukanwa

    #WC2026: Yanyagiwe 5-1, umutoza ahita yirukanwa

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tunisia ryasheshe amasezerano y’umutoza mukuru, Sabri Lamouchi, nyuma y’uko ikipe y’igihugu itsinzwe na Suwede ibitego 5-1 mu mukino wa yo wa mbere w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Lamouchi wari umaze amezi atanu atoza Tunisia yasimbuwe n’Umufaransa Hervé Renard, wahoze atoza Maroc na Arabie Saoudite, uzayobora ikipe kugeza irushanwa rirangiye.

    Lamouchi abaye umutoza wa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi wirukanwe nyuma y’umukino umwe gusa. Mbere y’iri rushanwa, Tunisia yari imaze gutsindwa na Autriche n’Ububiligi mu mikino ya gicuti, naho Lamouchi yari yatsinze umukino umwe gusa mu mikino itanu yatoje. Tunisia iracyafite imikino ibiri isigaye mu itsinda F izahuramo n’Ubuyapani ndetse n’Ubuholandi.

  13. Intambara ya Ukraine yongeye kwigarurira inama ya G7

    Intambara ya Ukraine yongeye kwigarurira inama ya G7

    Intambara ya Ukraine ni yo iri ku isonga mu biganiro by’abakuru b’ibihugu bihuriye mu nama ya G7 iteraniye i Evian mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2026, aho Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yitabiriye nk’umushyitsi wihariye.

    Zelensky yageze mu misozi ya Alpes mu Bufaransa mugitondo cya kare, yakirwa na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, ku cyambu cya Hôtel Royal iri ku nkengero z’ikiyaga cya Léman. Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byamaze hafi iminota 20 mbere yo kwitabira ibikorwa by’inama.

  14. AU yakoze inama y’igitaraganya yiga kuri Ebola

    AU yakoze inama y’igitaraganya yiga kuri Ebola

    Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (African Union-AU) watangaje inama yihutirwa yabereye i Bujumbura, iyobowe na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, igamije guhuza ingamba ku rwego rw’umugabane mu guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo (visioconférence), aho Perezida wa Komisiyo ya AU Mahmoud Ali Youssouf hamwe n’Ikigo cy’Afurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (Africa CDC) bagaragarije abakuru b’ibihugu uko icyo cyorezo gikomeje gukwirakwira n’ingaruka zacyo mu karere.

  15. DRC: Général-major Gaby Kasongo yatangiye imirimo yo kuyobora Ituri

    DRC: Général-major Gaby Kasongo yatangiye imirimo yo kuyobora Ituri

    Général-major Gaby Kasongo yatangiye ku mugaragaro inshingano zo kuyobora Intara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), asimbuye Lieutenant Général Johnny Luboya N’Kashama. Yatangaje ko azashyira imbere icyerekezo cya Perezida Félix Tshisekedi cyo gushimangira amahoro n’ubumwe bw’abaturage, ashimangira ko politiki ishingiye ku kubabarirana n’ubufatanye hagati y’amoko izaba ishingiro ry’imiyoborere ye, mu gihe Ituri yari isanzwe iyoborwa mu bihe bidasanzwe by’umutekano.

    Iyi ntara kandi ihanganye n’ibibazo bikomeye bibiri: umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, watumye abarenga miliyoni imwe ku baturage bagera kuri miliyoni umunani bava mu bya bo mu myaka irenga 20, ndetse n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo. Abarwayi 738 muri 808 bamaze kwemezwa mu gihugu hose babonetse muri Ituri, bingana na 91%, kandi iyi ndwara yamaze no kugera muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo, mu gihe ibikorwa byo kuyirwanya bimaze iminsi 32 bitangijwe na leta.

  16. Perezida Kagame yitabiriye inama y’ubwikorezi bwo mu kirere muri Togo

    Perezida Kagame yitabiriye inama y’ubwikorezi bwo mu kirere muri Togo

    Perezida Paul Kagame yageze i Lomé muri Togo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, aho yakiriwe na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.

    Umukuru w’Igihugu yagiye muri uwo mujyi kwitabira Inama n’Imurikabikorwa byerekeye ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika (African Air Transport Convention & Expo), biteganyijwe kuba kuva ku wa 15 kugeza ku wa 19 Kamena 2026.

    Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo Nyafurika y’Indege za Gisivili (African Civil Aviation Commission) n’Afurika Yunze Ubumwe, ikaba ihuza ba minisitiri bashinzwe ubwikorezi, abayobozi b’inzego z’indege za gisivili, abayobozi b’ibigo n’ibibuga by’indege, inganda, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bo mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.

  17. AU yashimye amasezerano y’Amerika na Iran

    AU yashimye amasezerano y’Amerika na Iran

    Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe b’Afurika, African Union (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yashimye amasezerano y’amahoro hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Iran, avuga ko ari intambwe ikomeye igamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwo hagati no ku rwego mpuzamahanga. Yasabye impande zose kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’ibyo bumvikanyeho no gukomeza ubufatanye mu guhosha amakimbirane.

    Afurika yavuze ko ikomeje kugira ingaruka zikomeye zituruka ku ihungabana ry’umutekano w’inzira z’ubucuruzi bwa peteroli, cyane cyane ifungwa ry’umuhora wa Hormuz unyuramo igice kinini cy’ibitoro bicuruzwa ku isi. Ibi byagize ingaruka ku bihugu byinshi by’Afurika, aho ibikomoka kuri peteroli bituruka hanze birenga 70% biva mu burasirazuba bwo hagati, biganisha ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibitoro n’ibindi by’ibanze mu bihugu birimo u Rwanda.

  18. WC2026: Nyuma yo kwimwa visa n’Amerika, FIFA izamuha umushahara wose

    WC2026: Nyuma yo kwimwa visa n’Amerika, FIFA izamuha umushahara wose

    Umusifuzi wo muri Somaliya, Omar Abdulkadir Artan, ntiyemerewe kwinjira muri Amerika kugira ngo asifure imikino y’Igikombe cy’Isi nyuma y’uko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bumushinje kuba afitanye isano n’abantu bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba. Nubwo atazitabira ayo marushanwa, FIFA yemeye kumwishyura amafaranga yose yari kuzahabwa nk’umusifuzi muri icyo gikombe.

    Artan, watowe nk’umusifuzi mwiza muri Afurika mu 2025, yari kuba Umunya-Somaliya wa mbere usifuye mu Gikombe cy’Isi. Nubwo yahagaritswe ku mupaka w’Amerika agasubizwa iwa bo, yakiriwe nk’intwari n’abaturage benshi bo muri Somaliya. Byongeye kandi, UEFA yamaze kumugena kuzasifura umukino wa UEFA Super Cup uzahuza Paris Saint-Germain na Aston Villa muri Kanama uyu mwaka.

  19. Umusirikare wa RDF yasoje amasomo akomeye muri Jordanie

    Umusirikare wa RDF yasoje amasomo akomeye muri Jordanie

    Lt Col Emmanuel Nsengiyumva wo mu Ngabo z’u Rwanda yarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Jordanie (Royal Jordanian Command and Staff College), mu muhango wabaye ku wa 14 Kamena 2026 uyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordanie, Yousef Huneiti. Uwo muhango wanitabiriwe na Col Ephraim Ngoga, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare muri Jordanie.

    Iki gikorwa kigaragaza ubufatanye bukomeje gutera imbere hagati y’u Rwanda na Jordanie, cyane cyane mu bya gisirikare harimo guhugura abasirikare, kurwanya iterabwoba no gusangira amakuru y’umutekano. Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubuhinzi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari, yashimangiwe mu ruzinduko rw’Abdullah II Ibn Al-Hussein mu Rwanda mu mwaka wa 2024.

  20. Ingabire Victoire yasubiye mu rukiko

    Ingabire Victoire yasubiye mu rukiko

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026, Victoire Ingabire Umuhoza yagejejwe mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Kigali ruherereye i Nyamirambo, aho agiye kuburana ku byaha akekwaho birimo umugambi wo guhirika ubutegetsi. Yageze ku rukiko yambaye ikanzu y’iroza, agaragaza akanyamuneza mu gihe yasuhuzaga abari bahari ndetse aganira n’abamwunganira mu mategeko barimo Me Gashabana, Me Bruce Bikotwa na Me Félicien Gashema mbere y’uko iburanisha ritangira.

    Ingabire yatawe muri yombi muri Kamena umwaka ushize nyuma yo guhamagarwa nk’utanga amakuru mu rubanza rw’abayoboke icyenda b’ishyaka DALFA–Umurinzi ritaremerwa n’amategeko. Aregwa hamwe na bo ibyaha birimo gutegura amahugurwa agamije guhirika ubutegetsi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi no guteza imvururu muri rubanda. Nyuma y’impaka zishingiye ku mategeko n’ifungwa rye, ubu ni bwo urubanza rwe rutangiye kuburanishwa, mu gihe we akomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko bimwe muri byo yigeze kubibazwa mbere nta nkurikizi bibyaye.