Ubwongereza bwaburiwe ku ntwaro buha Ukraine
Uburusiya bwaburiye Ubwongereza ko bushobora guhura n’ingaruka zikomeye, nyuma y’amakuru avuga ko Ukraine yakoresheje indege zitagira abapilote zakozwe n’ibigo byo mu Bwongereza mu kugaba ibitero ku butaka bw’Uburusiya.
Ambasade y’Uburusiya i Londres yashinjije Ubwongereza “kongera amakuba yo muri Ukraine ku bushake”, ivuga ko guha Kyiv izo ntwaro bituma Londres iba umufatanyacyaha mu bitero Moscow yita iby’iterabwoba.
Itangazo ry’iyo ambasade rivuga ko uko Ubwongereza burushaho kwinjira muri iyi ntambara, ari na ko “ikiguzi buzishyura kizarushaho kwiyongera”. Icyakora, ntiyasobanuye neza ingamba Uburusiya bushobora gufatira Ubwongereza.
Aya makuru yatangiye gutangazwa nyuma y’uko bivuzwe ko mu mezi atandatu ashize ingabo za Ukraine zakoresheje drone zakozwe n’ibigo bibiri byo mu Bwongereza mu bitero byibasiye ahantu hatandukanye mu Burusiya. Muri zo harimo Nyan ikoresha moteri ya jet, yakozwe na BAE Systems, ndetse n’indi drone y’urugendo rurerure uruganda rwayikoze rutatangajwe kubera impamvu z’umutekano.
Bivugwa ko ibyo bitero byibasiye inganda zitunganya peteroli hafi ya Moscow no mu turere twa Yaroslavl na Volgograd, hamwe n’ibikorwaremezo by’ubwikorezi n’ububiko bwa Wildberries, ikigo gikomeye cy’ubucuruzi bwo kuri internet. Ukraine ishinja ubwo bubiko gukoreshwa mu gutambutsa ibikoresho bifasha igisirikare cy’Uburusiya.
Minisiteri y’Ingabo y’Ubwongereza ntiyemeje mu buryo butaziguye ko izo drone zakoreshejwe muri ibyo bitero, ariko yavuze ko igihugu kizakomeza guhagararana na Ukraine no kuyiha ibikoresho byo kwirwanaho ku gitero cy’Uburusiya cyatangiye muri Gashyantare 2022. Londres yari yatangaje gahunda yo kugeza kuri Ukraine drone zirenga 150.000 mu 2026.
Something happening? Tip us at info@kigali24.com, phone +4745805214 or click the button here. You can also upload photos.







