Amakuru yako kanya

Turakugezaho amakuru byihuse

  1. Itariki yo Kwita Izina abana b’ingagi yamenyekanye

    Itariki yo Kwita Izina abana b’ingagi yamenyekanye

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko abana b’ingagi 22 ari bo bazahabwa amazina mu muhango ngarukamwaka wa Kwita Izina, uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026.

    Uyu muhango uzaba ku nshuro ya 21, ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Biteganyijwe ko uzitabirwa n’abayobozi, abashinzwe kubungabunga ibidukikije, ibyamamare, abafatanyabikorwa b’u Rwanda n’abaturage baturiye pariki.

    Kwita Izina ni igikorwa cyatangijwe ku rwego rw’igihugu mu 2005, gishingiye ku muco nyarwanda wo guha izina umwana wavukiye mu muryango. Amazina ahabwa abana b’ingagi afasha abashakashatsi n’abarinzi ba pariki kubakurikirana, kumenya imikurire yabo ndetse n’imiryango babarizwamo.

    Uyu muhango kandi ukoreshwa mu kugaragaza uruhare rw’abaturage, abarinzi ba pariki, abaganga b’inyamaswa n’abandi bafatanyabikorwa mu kurengera ingagi zo mu misozi. Mu 2025, abana b’ingagi 40 ni bo bahawe amazina mu muhango wabaye ku nshuro ya 20.

    Kwita Izina kunafite uruhare mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Imibare ya RDB igaragaza ko mu 2025 uru rwego rwinjije miliyoni 685 z’amadolari, zivuye kuri miliyoni 647 z’amadolari mu 2024. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo miliyoni 1,49, biyongereyeho 9% ugereranyije n’umwaka wabanje. Ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi n’ibindi byiza biboneka muri pariki z’igihugu buri mu byagize uruhare muri iri terambere.

    Something happening? Tip us at info@kigali24.com, phone +4745805214 or click the button here. You can also upload photos.

  2. Trump yatanze gasopo ku bashaka kweguza Infantino

    Trump yatanze gasopo ku bashaka kweguza Infantino

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko FIFA yaba ikoze “ikosa rikomeye” iramutse ikuye Gianni Infantino ku buyobozi bwa yo kubera igitutu akomeje gushyirwaho.

    Ibi Trump yabivuze nyuma y’uko impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru zirimo UEFA yo mu Burayi, CONCACAF yo muri Amerika ya Ruguru, Amerika yo Hagati na Karayibe, ndetse na AFC yo muri Aziya, zishinje Infantino gutakaza icyizere kubera uburyo yakurikiranye umushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE).

    Uyu mushinga wari ugamije gushinga ikigo gishya cyari guhabwa uburenganzira bwo gucuruza amatike no gucunga ibikorwa by’ubucuruzi bijyanye n’amarushanwa ya FIFA, harimo n’Igikombe cy’Isi. Byari biteganyijwe ko imigabane 21% y’icyo kigo igurishwa ku bashoramari bigenga, ariko gahunda iza guhagarikwa.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yashimye Infantino, amwita umuyobozi udasanzwe wagize uruhare mu gutegura Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Amerika, Canada na Mexique.

    Yagize ati: “FIFA yaba ikoze ikosa rikomeye cyane iramutse itekereje gusimbuza Perezida Gianni Infantino. Ni umuyobozi ukomeye kandi aramutse avuyeho, amarushanwa ntiyakomeza kugenda neza cyangwa ngo atange inyungu nk’uko bisanzwe.”

    Trump na Infantino basanzwe bafitanye umubano wa hafi. Mu Kuboza 2025, Infantino yahaye Trump igihembo cya mbere cya FIFA cyitiriwe amahoro, kizwi nka “FIFA Peace Prize.”

    Ikigo Thrive Eternal ni cyo cyari giteganyijwe kuyobora itsinda ry’abashoramari bifuzaga gushyira amafaranga muri FFE. Thrive yashinzwe na Joshua Kushner, umuvandimwe wa Jared Kushner, umukwe wa Trump.

  3. Umutingito wahitanye abarenga 132 muri Colombia

    Umutingito wahitanye abarenga 132 muri Colombia

    Abantu bagera ku 132 bahitanywe n’umutingito ukomeye wabaye mu burengerazuba bwa Colombia, mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara abagwiriwe n’inyubako bikomeje.

    Uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 7.4 watangiriye mu Ntara ya Chocó, hagati y’imijyi ya Medellín na Cali.

    Abashinzwe ubutabazi bavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko hari abantu bakekwa ko bakiri munsi y’ibisigazwa by’amazu. Intara ya Risaralda, izwi cyane mu buhinzi bwa kawa, ni yo yibasiwe bikomeye, cyane cyane mu murwa mukuru wa yo Pereira, aho inyubako nyinshi zasenyutse.

    Umutingito wanumvikanye i Bogotá no mu bihugu bituranye birimo Venezuela, Ecuador na Panama. Perezida Abelardo de la Espriella, wari umaze igihe gito arahiriye kuyobora igihugu, yahise atangaza ibihe bidasanzwe kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi byihutishwe.

  4. Nyuma yo kunengwa bikomeye Perezida wa FIFA, Infantino, yagaragaye afite ibendera rya Misiri (Egypt)

    Nyuma yo kunengwa bikomeye Perezida wa FIFA, Infantino, yagaragaye afite ibendera rya Misiri (Egypt)

    Ibi byabaye mu mukino w’Igikombe cy’Isi cya 2026 wahuje Colombia n’u Busuwisi wabereye i Vancouver.

    Perezida wa FIFA Gianni Infantino yafashe iri bendera rya Misiri nyuma yo kunengwa bikomeye no gushinjwa kubogama.

    Ibyo byashibutse ku myanzuro n’imisifurire itavugwaho rumwe mu mukino wa 1/8 cy’irangiza, Argentine yatsinzemo Misiri ibitego 3-2 mu buryo butaravuzweho rumwe n’abafana ndetse n’abakurikira umupira w’amaguru.

    Kugaragara afite iri bendera byafashwe na benshi nk’uburyo bwo kugerageza gucururutsa umurego w’abayandagaje ku mbuga nkoranyambaga (damage control) no kwerekana ko nta kubogama kurangwa muri FIFA.

  5. Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Alar Karis ku ngingo ziteza imbere u Rwanda na Estonia

    Nyuma yo kwitabira ibiganiro by’inama yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AIforGood Global Summit 2026), i Geneve Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Estonia, Alar Karis, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere u Rwanda.

    Perezida Kagame na Alar Karis, baganiriye ku ngingo zo gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu nzego zungura buri ruhande, zirimo guhanga ibishya hashingiwe ku ikoranabuhanga no guteza imbere imiyoborere yimakaza ikoranabuhanga.

  6. Umukinnyi wa Zimbabwe yarusimbutse

    Umukinnyi wa Zimbabwe yarusimbutse

    Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Zimbabwe, Divine Lunga, yarokotse igitero cy’amasasu yagabwe ku modoka ye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Polisi yavuze ko uwo mukinnyi w’imyaka 31 yarashwe n’umuntu utaramenyekana ubwo yari mu gace ka Hillbrow, ariko akaba ataragize imvune.

    Lunga, ukinira ikipe y’igihugu ya Zimbabwe ndetse n’ikipe ikomeye y’Afurika y’Epfo ya Mamelodi Sundowns, yari kumwe na murumuna we ubwo bagabwagaho igitero, aho bivugwa ko bari bagiye mu masengesho. Polisi yatangiye iperereza ku cyaha cyo gushaka kwica umuntu, ariko kugeza ubu nta ukekwa wari wamara gutabwa muri yombi. Ibi bibaye mu gihe Afurika y’Epfo ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bukomeje gutera impungenge.

  7. Cristiano Ronaldo yashimiye umuraperi Drake waje kumushyigikira

    Umuraperi Drake ni umwe mu bafana bari baje kureba umukino Portugal yatsinzemo Croatia 2:1 mu mukino yo gukuranwamo mu gikombe cy’Isi 2026 wabereye Toronto muri Canada.

    Mu butumwa Cristiano Ronaldo yashyize kuri Instagram story yifashishije ifoto bari kumwe yandika amushimira ku kuba barabakiriye neza mu gihugu cyabo ati:”Mwakoze ku twakira mu Gihugu cyanyu mu vandimwe.”

    Portugal iracyakomeje imikino y’Igikombe cy’Isi aho umukino wa 1/8 izahuramo na Spain .

  8. Umunyezamu wa Cape Verde igikombe cy’Isi kimuhaye aba-followers miliyoni 20 bavuye kuri 50k

    Vozinha w’imyaka 40 y’amavuko umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Cabo Verde, yatangiye imikino y’igikombe cy’Isi cya 2026 afite abamukurikira batarenze 50,000 kuri Instagram.

    Uyu mugabo asoje urugendo rwe mu gikombe cy’Isi afite abamukurikira barenga 20,400,000 nyuma yo kwitwara neza abantu bakamukunda na Instagram ikamufasha.

    Yitwaye neza by’umwihariko mu mikino Cabo Verde yakinnyemo na Espanye ndetse na Argentine aho yakuyemo imipira myinshi yari yabazwemo ibitego.

    Mbere y’iyi mikino Vozinha Dias yari yatangaje ko bazitwara neza Isi igasigarana izina ry’Igihugu cyabo mu ntekerezo batitaye ku kuba ari gito mu bunini.

  9. Sena y’Amerika yatoye itegeko rigabanyiriza Trump ububasha

    Sena y’Amerika yatoye itegeko rigabanyiriza Trump ububasha

    Inteko Nkenguzamateka y’Amerika yemeje umwanzuro usaba Perezida Donald Trump guhagarika ibikorwa bya gisirikare muri Iran cyangwa akabanza kubisabira uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko. Uwo mwanzuro watowe n’Abasenateri 50 bawushyigikiye mu gihe 48 bawurwanyije, bamwe mu Barepubulikani bifatanya n’Abademokarate.

    Nubwo uwo mwanzuro udafite imbaraga z’itegeko, ugaragaza impungenge z’abadepite n’abasenateri ku ntambara imaze amezi hafi atanu. Trump yawunenze avuga ko wafashwe mu gihe kidakwiye kandi ko ushobora kumugora mu kazi ke, ariko ashimangira ko azakomeza gukora ibyo ashinzwe.

  10. Yampano yatakambiye urukiko asaba gufungurwa by’agateganyo

    Yampano yatakambiye urukiko asaba gufungurwa by’agateganyo

    Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yasabye ko yakurikiranwa ari hanze.

    Yampano akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Urukiko ruracyasuzuma ubujurire bwe mbere y’uko umwanzuro wa rwo uzasomwa ku itariki ya 26 Kamena 2026.

  11. Amerika yakuriyeho Iran ibihano

    Amerika yakuriyeho Iran ibihano

    Iran yatangaje ko itigeze yiyemeza kongera kwakira abagenzuzi b’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura ibikorwa bya nikleyeri (IAEA), ihakana ibyari byavuzwe na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, nyuma y’icyiciro cya mbere cy’ibiganiro byabereye mu Busuwisi hagati y’impande zombi. Vance yari yavuze ko ibiganiro byo gusubukura igenzura rya nikleyeri bishobora gutangira vuba, ariko Tehran ivuga ko nta masezerano mashya yabayeho kuri iyo ngingo.

    Nubwo hari ukutavuga rumwe kuri icyo kibazo, Amerika yafashe icyemezo cyo gukuraho bimwe mu bihano yari yarafatiye Iran, biyemerera kongera kugurisha peteroli ikoresheje amadolari y’Amerika. Abahuza b’ibiganiro, ari bo Qatar na Pakistan, batangaje ko impande zombi zemeranyije ku murongo ngenderwaho ushobora kuvamo amasezerano ya nyuma mu minsi 60 iri imbere, mu gihe Amerika ivuga ko ibiganiro byatanze icyizere cyo kugabanya umwuka mubi no kuzahura umutekano mu karere.

  12. Messi yaciye agahigo

    Messi yaciye agahigo

    Rutahizamu w’icyamamare Lionel Messi yongeye gushimangira ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho, nyuma yo kwandika amateka mashya mu mukino w’Igikombe cy’Isi wabaye uyu munsi. Uyu mukinnyi yarenze ku byari bisanzwe bimenyerewe, ashyiraho agahigo gashya mu byiciro bitandukanye by’iri rushanwa rikomeye ku isi.

    Messi ubu ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi aho afite ibitego 18, akaba kandi ari we wakinnye imikino myinshi y’iri rushanwa (28). Yanabaye uwa mbere mu gutsinda imikino myinshi (18 y’intsinzi), ndetse anafata umwanya wa mbere mu minota myinshi yakiniweho mu mateka y’Igikombe cy’Isi (iminota 2,489).

  13. Abayobozi bakomeye batunguwe no kwegura kwa Starmer

    Abayobozi bakomeye batunguwe no kwegura kwa Starmer

    Abayobozi batandukanye ku Isi bakomeje gutanga ubutumwa nyuma y’uko Keir Starmer yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ndetse n’ubuyobozi bw’Ishyaka rya Labour.

    Abatanze ubutumwa barimo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, washimiye Starmer ku nkunga yahaye igihugu cye mu bihe bikomeye by’intambara, avuga ko yakomeje gukora ibikenewe kandi bikagira uruhare rufatika mu gufasha Ukraine.

  14. Amerika na Turukiya mu biganiro by’ubufatanye

    Amerika na Turukiya mu biganiro by’ubufatanye

    Umujyanama mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bibazo by’Afurika n’Abarabu, Massad Boulos, yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Hakan Fidan.

    Yavuze ko baganiriye ku mahirwe yo gushimangira ituze n’umutekano mu karere, banarebera hamwe uburyo bwo kongerera imbaraga imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi ku ngingo zitandukanye.
    Ibi biganiro bigaragaza gukomeza kwaguka k’ubufatanye hagati ya Washington na Ankara mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mpuzamahanga.

  15. Moscow: Ibibuga by’indege bine byafunzwe

    Moscow: Ibibuga by’indege bine byafunzwe

    Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2026, ibibuga bine by’indege byo mu murwa mukuru w’Uburusiya, Moscou, byafunzwe by’agateganyo mugitondo cya kare nyuma y’uko Uburusiya bwari buri mu mwuka w’ibitero bya drones nyinshi za Ukraine zigera hafi kuri 60. Ubuyobozi bw’umujyi buvuga ko izo drones zarashwe n’ubwirinzi bwo mu kirere, ariko zateje umutekano muke watumye ibikorwa by’indege bihagarikwa hagati y’amasaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo. Nyuma y’amasaha make, ibyo bibuga byose byongeye gufungurwa.

  16. RIB yagaruje telefoni 140 zibarirwa muri miliyoni 40 Frw

    RIB yagaruje telefoni 140 zibarirwa muri miliyoni 40 Frw

    Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwasubije ba nyira zo telefoni zigendanwa 140 zari zaribwe, zifite agaciro karenga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ibi byabereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatanu, aho hanerekanwe abantu 10 bakekwaho ubujura bwa telefoni. Hanagaragajwe kandi abandi bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi bwaturutse ku makimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo, gucana inyuma no kwihanira.

  17. Amb. Busabizwa yatangiye inshingano muri Guinée Equatoriale

    Amb. Busabizwa yatangiye inshingano muri Guinée Equatoriale

    Ambasaderi Busabizwa Parfait yashyikirije Perezida wa Teodoro Obiang Nguema Mbasogo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale ku mugaragaro.

    Nyuma y’uyu muhango wabaye ku wa 18 Kamena 2026, Perezida Obiang na Amb. Busabizwa bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gushyigikira gahunda zigamije kwimakaza ubufatanye n’ukwishyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika.

  18. Israel na Hezbollah bemeranyijwe agahenge

    Israel na Hezbollah bemeranyijwe agahenge

    Itangazo ry’agahenge ryasohotse nyuma y’uko abantu 18 bishwe mu majyepfo ya Libani nyuma y’uruhererekane rw’ibitero by’indege bya Israel byabaye mu ijoro ryakeye, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu. Ku ruhande rwa Israel, igisirikare cya yo cyatangaje ko abasirikare bane ba cyo na bo baguye muri iyo mirwano.

    Ingabo za Israel (IDF) zatangaje kandi ko zagabye ibitero ku ntego 80 zifitanye isano n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran, zemeza ko zishe abarwanyi benshi bawo.

    Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Iran zisinyanye amasezerano agamije guhagarika amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati. Muri ayo masezerano harimo no guhagarika burundu imirwano yari imaze igihe hagati ya Israel na Hezbollah muri Libani.

  19. DRC: Umurwayi wa Ebola wari washimuswe yarabonetse ari kuvurwa

    DRC: Umurwayi wa Ebola wari washimuswe yarabonetse ari kuvurwa

    Abashinzwe kurwanya icyorezo cya Ebola mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangaje ko umukobwa w’imyaka itandatu witwa Christelle Kavugho wanduye virusi ya Ebola ari kuvurirwa mu kigo cyihariye cyita ku barwayi b’iyo ndwara giherereye mu karere k’ubuzima ka Musienene, muri teritwari ya Lubero.

    Dr Lubambo Maboko Gaston, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa byihutirwa byo guhangana n’ibyorezo akaba n’umukuru w’ishami ry’ubuzima ku rwego rw’intara, yabwiye BBC ko uwo mwana ari kwitabwaho n’abaganga muri icyo kigo. Yagize ati: “Uwo mwana ari kuvurirwa mu kigo cyita ku barwayi ba Ebola cya Musienene, aho yageze ku wa Gatatu ari kumwe na nyina.”

  20. Sudani igeze ahakomeye: Abaturage ibihumbi magana bari mu kaga!

    Sudani igeze ahakomeye: Abaturage ibihumbi magana bari mu kaga!

    Ihuriro ry’ibihugu n’imiryango irenga 20 riharanira gukumira ubwicanyi n’ihohoterwa muri Sudani ryatangaje ko abaturage bagera ku 500,000 bo mu mujyi wa El Obeid no mu nkengero za wo bashobora guhura n’akaga gakomeye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego. Iri huriro rivuga ko nibura abantu 50 bamaze kwicwa mu minsi icumi ishize bazize ibitero by’indege zitagira abapilote (drones), ndetse ko hari amakuru yizewe y’ubwicanyi bushingiye ku moko n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Iri huriro ryanagaragaje ko abantu barenga 100’000 bamaze kuva mu bya bo imbere mu gihugu bashobora kurushaho guhura n’ingaruka zikomeye niba intambara ikomeje. Ryasabye umutwe wa Rapid Support Forces guhagarika ibitero kuri El Obeid, rinasaba impande zose ziri mu ntambara kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivili n’ibikorwa by’ubutabazi. Intambara hagati ya Rapid Support Forces n’ingabo za Leta ya Sudani imaze imyaka irenga itatu, bikekwa ko imaze guhitana abantu nibura 150,000, mu gihe abarenga miliyoni 11 bamaze guhunga ingo za bo.