Umuyobozi wa Rwanda FDA yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu, hamwe n’abandi bayobozi bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Abafashwe beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kanama 2026, ku cyicaro gikuru cya RIB. Barimo abandi bakozi icyenda ba Rwanda FDA, batatu bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) n’abayobozi batanu bo mu nzego z’ibanze.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bayobozi bakurikiranyweho gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu za bo bwite, no kuba ibyitso mu guha abantu ibintu bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.
RIB yatangaje ko iperereza ryakozwe nyuma y’ingaruka zikomeye zatewe n’inzoga zitujuje ubuziranenge ryagaragaje ko hari abayobozi bashobora kuba batarakoze inshingano za bo uko bikwiye cyangwa bagatanga uburenganzira ku bikorwa byashyiraga ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Kugeza ubu, abantu 104 bamaze gutabwa muri yombi muri gahunda yo kurwanya ikorwa n’icuruzwa ry’izi nzoga, mu gihe amadosiye 97 yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, atangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 abantu barenga 500 bagejejwe kwa muganga kubera kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge. Abasaga 50 barapfuye, naho abarenga 100 bahuma burundu. Hari n’abagize ibibazo birimo kwangirika k’ubwonko n’umwijima.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo guca izi nzoga byatangiye gutanga umusaruro, kuko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byagabanutse hafi 50% mu byumweru bibiri.
Prof. Bienvenu n’abandi bafashwe baracyakekwaho ibyaha; bazakomeza gufatwa nk’abere kugeza urukiko rubahamije ibyaha.
Something happening? Tip us at info@kigali24.com, phone +4745805214 or click the button here. You can also upload photos.







