Nyuma y’ibiganiro n’intumwa y’Ubumwe bw’Uburayi, AFC/M23 yarekuye abana n’abagore yari ifunze
Nyuma y’ibiganiro byabereye i Goma hagati y’ubuyobozi bw’Alliance Fleuve Congo / Mouvement du 23 Mars (AFC/M23) n’intumwa y’Ubumwe bw’Uburayi, Hadja Lahbib, hatangajwe ibyemezo birimo kurekura abana 40 n’abagore bagera ku 100 bari barafashwe, kugira ngo basubire mu miryango ya bo.
Madam Hadja Lahbib, ushinzwe gutegura no guhangana n’ibibazo by’amage, ubuyobozi bw’ibiza n’uburinganire mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, yari mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru ruzinduko rwakurikiye ingendo yagiriye mu bihugu byo mu karere birimo u Burundi n’u Rwanda, agamije gushishikariza ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka myinshi muri aka gace.
Mu biganiro byabereye i Goma, impande zombi zagarutse ku kibazo cy’ubutabazi bugenewe abaturage bibasiwe n’intambara, by’umwihariko mu bice by’uburasirazuba bwa Congo.
Intumwa y’Ubumwe bw’Uburayi yashimangiye ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bufatanye hagati y’impande ziri mu makimbirane n’imiryango itanga ubutabazi, hagafungurwa inzira zorohereza itangwa ry’ubufasha nk’ikibuga cy’indege cya Goma, ndetse hakanashyirwaho komite ihuriweho y’impuguke mu bya tekiniki.
Mu itangazo AFC/M23 yasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2026, yatangaje ko yiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo koroshya ibikorwa by’ubutabazi no gushyigikira ituze mu duce bagenzura. Yavuze kandi ko mu gihe cy’umwaka umwe ushize, hari intambwe yatewe mu kugarura umutekano no gusubiza mu bya bo bamwe mu baturage bari baravuye mu ngo za bo.
Icyemezo cyo kurekura imfungwa zirimo abana n’abagore (AFC/M23 ivuga ko bari barashyizwe mu gisirikare cya leta ya Kinshasa: FARDC) cyafashwe nk’intambwe y’ingenzi igamije kubaka icyizere no kugaragaza ubushake bwo gushyigikira inzira y’amahoro.
AFC/M23 yanatangaje ko yashyikirije intumwa y’Ubumwe bw’Uburayi abasirikare 230 ba FARDC bakomerekeye ku rugamba, bari barimo kuvurirwa ku bitaro bya gisirikare bya Katindo, mu rwego rwo korohereza ko basubizwa mu miryango ya bo.
Mu butumwa bwatanzwe kandi AFC/M23 yashimiye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ku bufasha ukomeje guha abaturage ba Congo muri ibi bihe bikomeye, bivugwa ko bugirira akamaro abantu barenga miliyoni 20 mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.


