AmakuruUbumenyi

Nyuma y’imyaka 40 bakundaniye ku ishuri bongeye guhura n’umwana babyaranye

Mu 1967, Kevin Carroll na Debbie Webber bakundaniye mu gihe bari ingimbi biga mu mashuri yisumbuye atandukanye, bahuzwa n’ikinamico.

Urukundo rwabo rwarakomeye ku buryo bateganyaga no gushyingiranwa bakiri bato. Icyakora, ubwo Debbie yasamaga inda, ibyiringiro bya bo byahise bihinduka, baratandukana maze umwana wa bo atangwa ngo arerwe n’abandi. Ibyo byabatandukanyije imyaka irenga 40.

Kevin yinjiye mu gisirikare cy’Amerika, ajya no kurwana muri Vietnam aho yakomerekeye bikomeye, mu gihe Debbie na we yakomeje ubuzima bwe, arashaka abyara abandi bana ariko agahorana agahinda k’uwari umwana we wa mbere. Bombi ntibigeze bongera kumenya amakuru y’uwo mwana.

Nyuma y’imyaka myinshi, Debbie yafashe icyemezo cyo kubwira abakobwa be ukuri, bituma bashakisha uwo mwana maze baramubona. Uwo mwana, Val, yaje kumenya ko se wamubyaye ari Kevin. Debbie yahise yandikira Kevin ibaruwa, bongera kuvugana bwa mbere nyuma y’imyaka myinshi.

Bahise bahura, Kevin ahura n’umukobwa we, maze urukundo rwe na Debbie ruronka indi ntera.

Nyuma y’imyaka irenga 40 batandukanye, Kevin Carroll na Debbie Webber barongeye barabana, barashyingiranwa bageze mu zabukuru, bishimira amahirwe ya kabiri y’urukundo batabashije kubaho bakiri bato.

Kevin na Debbie bari bamaze imyaka 40 badahura nyuma y’urukundo rwo ku ishuri

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *