Nyuma yo gukira SIDA, icyamamare mu gutunganya umuziki yongeye kuvugisha benshi
Umuhanga mu gutunganya indirimbo wo muri Uganda, Abdul Karim Muchwa uzwi cyane nka Producer Didi, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza ku mugaragaro umukunzi mushya.
Ibi bibaye hashize amezi make atangaje ko yiyemeje kubaho ubuzima bwo kwirinda imibonano mpuzabitsina, nyuma yo kuva mu rugendo rwo kwivura no kwisubiraho.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru rya Uganda, Didi yavuze ko icyo gihe yari yibanze ku gukira ibikomere byo mu buzima bwe, nyuma yo kurangiza gahunda yo kwivura yamaze igihe kirenga umwaka.
Yagize ati: “Ubu sindimo gushaka gukundana n’umuntu uwo ari we wese. Nafashe umwanzuro wo kwirinda imibonano mpuzabitsina kandi mbishyizeho umutima”.
Gusa muri iki cyumweru, uyu mugabo utunganya indirimbo yatunguye abafana be nyuma yo kugaragara mu mashusho ari kumwe n’umugore mushya, bari mu buryo bwo gusabana cyane ndetse banasomana, bituma benshi bibaza niba yarahinduye uwo mwanzuro yari yarafashe.
Ibi kandi bije byiyongera ku nkuru aherutse kuvugwaho, aho yavugaga ko yakize indwara ya SIDA, abikesha ukwizera n’amasengesho, anavuga ko yafashijwe n’abanyamadini barimo uwitwa Aloysius Bugingo na Wilson Bugembe.

