Obama yisobanuye ku magambo yavuze ko ibivejuru (aliens) bibaho
Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko amahirwe y’uko Isi yaba yarigeze gusurwa n’ibiremwa byo mu isanzure bizwi nka “aliens” ari make cyane, nyuma y’uko amagambo yari aherutse kuvuga kuri iyo ngingo akanguye amatsiko ya benshi.
Mu kiganiro cya podcast cyatambutse ku wa Gatandatu, gikorwa na Brian Tyler Cohen, Obama yavuze ati: “Bibaho, ariko njyewe sinigeze mbibona”. Yongeyeho ko nta biremwa nk’ibyo bibitswe ahazwi nka Area 51, kandi ko nta n’ahandi h’ibanga byaba byarahishwe, keretse niba hari ababimuhishe na Perezida ubwe.
Area 51 ni ikigo cya gisirikare cyo mu ibanga rikomeye gikoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere z’Amerika, aho hakorerwa amagerageza y’ibikoresho bitandukanye n’imyitozo ya gisirikare.
Obama yasobanuye ko, mu mibare n’ubushakashatsi, bishoboka ko ahandi mu isanzure hashobora kubaho ubuzima, ariko ko mu gihe cyose yamaze ari Perezida nta kimenyetso na kimwe yabonye cyerekana ko hari ibiremwa byo mu yindi mibumbe byigeze bigera ku Isi.
Muri icyo kiganiro cyo gusubiza ibibazo mu buryo bwihuse, Cohen yamubajije ati: “Aliens zibaho”? Igisubizo cye cyahise gikurura impaka mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bituma ku Cyumweru akoresha Instagram ashyiraho ubutumwa burambuye busobanura icyo yashakaga kuvuga.
Yanditse ko nubwo isanzure ari rinini cyane ku buryo bishoboka ko hari ubundi buzima ahandi, intera iri hagati y’imibumbe n’indi ari nini cyane, bigatuma amahirwe y’uko twaba twarasuwe n’ibyo biremwa aba make cyane. Yashimangiye ko nta gihamya yigeze abona mu gihe cye ku butegetsi yemeza ko “aliens” zageze ku Isi.
Obama wayoboye Amerika manda ebyiri kuva mu 2009 kugeza mu 2017, si ubwa mbere avuze kuri iyi ngingo. Mu 2021, mu kiganiro kuri televiziyo, yavuze ko akimara kujya ku butegetsi yabajije niba hari ahantu habikwa ibimenyetso by’aliens cyangwa ibigendajuru bitazwi (UFO), ariko asubizwa ko nta bihari. Icyakora, yemeye ko hari amashusho yigeze gufatwa agaragaza ibintu byagurukaga mu kirere byari bitarasobanurwa neza icyo gihe.

