AmakuruIyobokamana

Papa Leo XIV agiye kugirira uruzinduko mu bihugu bine by’Afurika

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, ateganya kugirira uruzinduko mu bihugu bine by’Afurika kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 23 Mata 2026, nk’uko byemejwe na Vatican kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026.

Uru ruzinduko ni rwo rwa mbere agiye gukora hanze y’Uburayi muri uyu mwaka, by’umwihariko ku mugabane w’Afurika aho Kiliziya Gatolika iri kwaguka ku muvuduko uri hejuru kurusha ahandi hose ku isi.

Mu bihugu azasura birimo Algeria, Angola, Equatorial Guinea na Cameroon. Biteganyijwe ko aho azagera hose azakirwa n’imbaga y’abakirisitu n’abandi baturage benshi.

Biteganijwe kandi ko azagirana ibiganiro n’abayobozi b’ibihugu n’abaturage ku bibazo bijyanye n’iterambere, kwimakaza amahoro ndetse no guteza imbere imibanire n’ubwumvikane hagati y’Abagatolika n’Abayisilamu.

Papa Leo XIV, amazina ye bwite akaba ari Robert Francis Prevost, yatowe muri Gicurasi umwaka ushize asimbura Papa Francis ku bushumba bwa Kiliziya Gatolika ifite abayoboke barenga miliyari 1.4 ku isi.

Kuva yatangira inshingano ze, amaze gukora urugendo rumwe rukomeye rwo hanze y’Uburayi, aho mu Gushyingo no mu Kuboza umwaka ushize yasuye Lebanoni na Turukiya, mu ruzinduko rwari rwarateguwe mbere na Papa Francis.

Uru ruzinduko muri Afurika rugaragaza akamaro Kiliziya iha uyu mugabane, kuko abarenga 20% by’Abagatolika bo ku isi batuye muri Afurika, nk’uko imibare ya Vatican ibigaragaza.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yaherukaga gusura Afurika mu 2023, igihe Papa Francis yasuraga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (Congo) na Sudan y’Epfo.

Nagera muri Algeria, Papa Leo azaba abaye uwa mbere mu mateka usuye icyo gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 47, benshi muri bo bakaba ari Abayisilamu.

Uyu mushumba, ukomoka mu muryango w’Aba-Augustine, afite impamvu yihariye yo gusura Algeria. Ni igihugu gifitanye isano n’amateka ya Mutagatifu Augustine wa Hippo wo mu kinyejana cya kane, umwe mu nkingi zikomeye z’ukwemera kwa gikristu, wakomokaga mu gace ubu gaherereye muri Algeria.

Papa Leo XIV (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *