Inkuru Nyamukuru

Papa Leo XIV: Igisubizo kirambye ku makimbirane ya Isirayeli na Palesitina

Papa Leo wa XIV yongeye gushimangira ko Vatikani ishyigikiye ko habaho “leta ebyiri” nk’igisubizo kirambye n’inzira yonyine ishobora kuzana ubutabera no gukemura amakimbirane ya Isirayeli na Palesitina.

Ibyo yabivuze agiye kujya mu ndege iva muri Turukiya yerekeza muri Libani, aho ari mu ruzinduko mpuzamahanga rwe rwa mbere nk’umushumba wa kiliziya.

Yemeje ko mu biganiro yagiranye na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, baganiriye ku ntambara z’i Gaza no muri Ukraine, kandi avuga ko Turukiya ifite uruhare rukomeye mu gushaka ibisubizo by’izo ntambara.

Ku byerekeye Gaza, Papa Leo yasubiyemo ko Vatikani ishyigikiye ishyirwaho rya leta ya Palesitina igizwe na Yerusalemu y’uburasirazuba, uburengerazuba bwa Yorodani na Gaza—aho amahanga menshi abona ari ho honyine hashobora gukemurira amakimbirane amaze imyaka imyaka myinshi.

Yagize atia: “Turabizi ko Isirayeli itakwemera iki gisubizo muri iki gihe, ariko twe tubona ari cyo cyonyine gishobora kuvana impande zombi mu ntambara”.

Yakomeje agira ati: “Turi n’inshuti za Isirayeli, kandi duhora duharanira kuba ijwi rihuza impande zombi mu gushaka igisubizo mu mucyo no mu butabera.”

Papa Leo nta cyo yatangaje ku bitero bya Isirayeli muri Gaza mu gihe yari muri Turukiya. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, nta cyo byahise bitangaza. Netanyahu amaze igihe ahakana ko leta ya Palesitina ishobora kubaho, avuga ko byaba ari “igihembo kuri Hamas”.

Papa Leo yageze i Beirut aho yagombaga guhura na Perezida Joseph Aoun wa Libani, akageza ijambo ku bayobozi ndetse akayobora misa nini mu mujyi. Abaturage benshi n’inzego z’umutekano bakiriye urugendo rwe nk’urumuri rw’icyizere mu gihugu gifite amadini menshi atandukanye.

Mu rugendo rwe, azasura n’ahabereye impanuka y’umwotsi waturikiye ku cyambu cya Beirut mu 2020 ihitana abantu 200, anasure ibigo byita ku buzima bwo mu mutwe.

Nubwo hari agahenge kakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2024, Isirayeli ikomeje kugaba ibitero mu majyepfo ya Libani, bityo Papa Leo ntiyiteguye kujya muri ako gace. Abaturage bavuga ko bazirikana urugendo rwe nk’uruzanye ubutumwa bw’amahoro, mu gihe Hezbollah yasabye Papa kugaragaza ko yamagana akarengane n’ibitero igihugu kigabwaho na Isirayeli.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *