AmakuruIyobokamana

Papa Leo XIV yagaragaje impungenge ku ntambara ikomeje muri RDC

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yatangaje ko afite impungenge zikomeye ku kongera kubura imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho umutekano ukomeje kuzamba cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru.

Mu butumwa yatanze ku rubuga rwa X, Papa Leo XIV yavuze ko ari hafi y’abaturage bo muri ako karere bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’intambara, abasaba gukomeza kugira icyizere.

Yagize ati: “Mu gihe ngaragaza ko ndi kumwe n’abaturage ba ho mu mibabaro ya bo, ndasaba impande ziri mu makimbirane guhagarika ibikorwa byose by’urugomo no gushaka inzira y’ibiganiro byubaka, hubahirizwa inzira z’amahoro ziri gukurikizwa”.

Ibi bibaye mu gihe Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, umaze kwigarurira uduce twinshi two mu burasirazuba bw’icyo gihugu, muri Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru. Kinshasa ivuga ko iyo nkunga yaba iri mu byatumye uwo mutwe wagura ibice ugenzura.

Ku rundi ruhande, leta y’u Rwanda yakomeje kwamagana ibi birego, ivuga ko bidafite ishingiro. Ahubwo Kigali igashinja leta ya Congo gukorana n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikavuga ko uwo mutwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.

Nubwo umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeje kuzamo umwuka mubi, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano agamije gushimangira amahoro n’umutekano, yasinyiwe i Washington. Aya masezerano agamije guteza imbere ibiganiro, kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gushaka ibisubizo bya politiki ku bibazo by’umutekano mu karere.

Abasesenguzi bavuga ko ubutumwa bwa Papa Leo XIV bwiyongera ku ijwi ry’Umuryango w’Abibumbye ukomeje gusaba impande zirebwa n’ibi bibazo gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe, mu rwego rwo kugarura amahoro mu karere no kurengera ubuzima bw’abasivili buri gutikira.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *