Papa Leo XIV yatanze ubutumwa bukomeye kubera ibiri kubera mu burasirazuba bwo hagati
Papa Leo XIV yatangaje ko afite impungenge zikomeye ku bibera mu burasirazuba bwo hagati no muri Iran, nk’uko yabitangaje ku rubuga rwa X.
Yavuze ko akurikiranira hafi ibiri kubera muri ako karere muri ibi bihe bikomeye by’umutekano muke n’intambara.
Yagize ati: “Nkurikiranana impungenge nyinshi ibiri kubera mu burasirazuba bwo hagati no muri Iran muri ibi bihe bikomeye cyane. Ubutajegajega n’amahoro ntibishobora kubakwa binyuze mu iterabwoba cyangwa mu ntwaro zisenya, ububabare n’urupfu, ahubwo byubakwa gusa binyuze mu biganiro byubakiye ku bwenge, ku kuri no ku nshingano”.
Ubu butumwa buje mu gihe amakimbirane akomeje gukaza umurego hagati y’Amerika na Israel ku ruhande rumwe, na Iran ku rundi ruhande. Ibitero by’indege, iterabwoba ryo kwihimura no gukaza ibihano by’ubukungu bikomeje gutera impungenge abaturage, mu gihe hari ubwoba ko intambara ishobora gukomeza kwaguka ikagira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere no ku rwego mpuzamahanga.
Papa Leo XIV yashimangiye ko gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare bidatanga igisubizo kirambye, ahubwo bishobora kurushaho kongera ubukana bw’amakimbirane. Yasabye abayobozi b’ibihugu birebwa n’ibi bibazo gushyira imbere inyungu z’abaturage no gushaka umuti binyuze mu biganiro byimbitse, bigamije kubaka amahoro arambye no gusigasira ituze ry’isi.

