Papa Léon XIV yikomye Trump bikomeye ku migambi ye y’abimukira
Papa Léon XIV yasabye ko Amerika yongera gutekereza neza ku buryo ifasha abimukira, avuga ko gahunda yo kubirukana ku bwinshi yateje impaka kandi yangije ubuzima bwa benshi.
Mu magambo ye akomeye cyane kugeza ubu agaragaza kunenga ubutegetsi bwa Donald Trump, Papa Léon—umupapa wa mbere wavukiye muri Amerika—yanavuze ko igikorwa cy’Amerika cyo kurasa ku mato yo muri Venezuela akekwaho gutwara ibiyobyabwenge gishobora guteza umwuka mubi mu karere.
Ibi yabivugiye imbere y’itangazamakuru hanze ya Castel Gandolfo, aho yari yasuye, asubiza ibibazo bike by’abanyamakuru. Yagaragaje impungenge ku bimukira bamaze imyaka myinshi muri Amerika batateje ibibazo, ariko bakaba barangijwe na gahunda nshya ya Trump.
Avugira mu Cyongereza, Papa Léon yabibukije ko ukwemera kwa Kiliziya Gatolika gusaba kwakira abimukira nk’uko byavuzwe mu nyigisho za Yezu, kuko buri Mukristu azacirirwa urubanza hashingiwe ku buryo yakiriye umunyamahanga.
Mbere yaho, ubwo yari amaze gutorwa muri Gicurasi uyu mwaka, amagambo ye yerekeye politiki mpuzamahanga yari akiri mu buryo bwitondewe cyane.
Mu kwezi gushize, Papa Léon yavuze ko gahunda ya Trump yo guhashya abimukira atari iya kimuntu, ibintu byababaje bamwe mu Banyagatolika bo muri Amerika bari bamubonye nk’inshuti, nyuma y’umubano utari mwiza wa Trump na Papa Francis wigeze kuvuga ko Trump atari umukirisitu kubera urukuta rwo ku mupaka wa Mexique.
Impuguke Austen Ivereigh yavuze ko abo Banyagatolika batangiye gusanga Léon atazahindura inyigisho za Kiliziya uko babishaka, kuko nubwo afite imikorere itandukanye na Francis, bose bahuriye ku mahame n’icyerekezo kimwe.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Papa Léon yahuye n’Abanyagatolika bo mu butegetsi bwa Trump, ari bo Visi Perezida JD Vance (imbere iburyo) na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Marco Rubio
Papa Léon, wavukiye i Chicago, yabaye umumisiyoneri muri Peru igihe kirekire, ubuzima avuga ko bwamutoje gukunda abantu no kwitangira abakene n’abimukira. Nk’uko Prof. Anna Rowlands, wigisha kuri Kaminuza ya Durham mu Bwongereza, abivuga, kuba Papa Leon yarigeze kuba umwimukira byamufashije gusobanukirwa neza ibibazo byahura na byo.
Mu nyandiko ye ya mbere nk’umupapa, Léon yatangaje ko ibibazo by’ubukene n’abimukira bizakomeza kuba umusingi w’ubutumwa bwe. Ibyo yabishimangiye mu nama iherutse kubera i Vatikani hamwe n’abasenyeri bo muri Amerika.
Yasabye ko uburenganzira bw’imiryango bwubahirizwa kandi abavugabutumwa bakemererwa gufasha abimukira bafunzwe. Yanenze kandi gahunda ya Trump yo kurasa ku mato muri Venezuela, asaba ibiganiro n’ituze aho gukoresha imbaraga.
Abasesenguzi bavuga ko nyuma y’amezi atandatu amaze atowe, Papa Léon agenda agaragaza umuvuno we ukomeye ku butabera n’ubumuntu, kandi amagambo ye atangiye gushyira igitutu ku butegetsi bw’Amerika, cyane cyane ku Banyagatolika babushyigikiye.

Ndi mu ruhande rwa Papa