Papa yiyemeje kwamagana intambara nyuma yo guterwa amagambo na Donald Trump
Papa Leo XIV yatangaje ko azakomeza kuvuga yeruye yamagana intambara, nubwo yanenzwe bikomeye na Perezida w’Amerika, Donald Trump, wamushinje kuba adakomeye ku by’umutekano no kudatanga umurongo mwiza ku bya dipolomasi, anavuga ko atamushyigikiye.
Uyu mupapa, wari mu rugendo rwerekeza muri Algeria, yavuze ko atazinjira mu mpaka za politiki na Trump, ahubwo ko azakomeza gushishikariza amahoro, ibiganiro n’ubufatanye hagati y’ibihugu.
Papa Leo yanenze cyane intambara iri muri Iran, yamagana amagambo ya Trump yavugaga ku kurimbura umuco w’icyo gihugu, ayita ko atari akwiye, anasaba gushaka inzira yo guhagarika intambara. Si ibisanzwe ko papa asubiza ku magambo y’abayobozi b’ibihugu ku mugaragaro.
Trump yavuze ko Papa akwiye kwisubiraho, amushinja no kudakaza ku bijyanye n’intwaro za kirimbuzi za Iran, ndetse anavuga ko ashobora kuba yaratowe kubera ko ari Umunyamerika. Nyuma yongeyeho ko “adakora neza akazi ke”.
Muri Amerika hari Abagatolika barenga miliyoni 70, barimo na visi perezida JD Vance.
Amagambo ya Trump yanenzwe n’Abagatolika benshi, aho bamwe bayagereranyije n’igihe cy’abategetsi b’igitugu nk’Adolf Hitler na Benito Mussolini batigeze bavuga nabi papa ku mugaragaro nk’uko byagenze ubu.
Papa Leo kandi yanenze politiki ya Trump ku bimukira, agaragaza ko idahuye n’indangagaciro zo kubaha ubuzima, akomeza umurongo w’uwo yasimbuye Papa Francis na we wigeze kunenga Trump ku mvugo ze ku bimukira.

