Paris: Gims ukomoka muri RDC yatawe muri yombi
Umuhanzi Gandhi Alimasi Djuna wamamaye nka Maitre Gims yatawe muri yombi ageze ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle Airport mu Bufaransa.
Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bigaragaza ko uyu muhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ariko akaba asanzwe atuye muri Maroc yafatiwe muri gasutamo ku wa 25 Werurwe 2026.
Ifatwa rye rifitanye isano n’iperereza rikomeje gukorwa n’inzego z’ubutabera mu Bufaransa, rikaba ryibanze ku itsinda ry’abantu bakekwaho ibyaha by’iyezandonke, aho izina rye ryagaragaye muri dosiye iri gukorwaho iperereza.
Icyakora n’ubwo iperereza rikomeje, ntiharamenyekana neza uruhare rwe muri ibyo byaha, ndetse n’inzego zibishinzwe ntiziratangaza ibisobanuro birambuye kuri icyo kibazo.
Gims ni umwe mu bahanzi b’abanyafurika bageze ku rwego mpuzamahanga, akaba azwi cyane mu muziki wa Hip-Hop na Pop, Rap, ndetse anafite ibikorwa by’ishoramari birimo imishinga y’imiturire y’agaciro gakomeye muri Maroc, cyane cyane hafi ya Marrakech.
