AmakuruImikino

Perezida Kagame na Gianni Infantino batangije FIFA Football Festival igamije gukundisha abana umupira w’amaguru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, afatanyije na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, batangije ku mugaragaro gahunda ya FIFA Football Festival, igamije guteza imbere ubusabane n’imyidagaduro ku bana binyuze mu mupira w’amaguru.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025, ibera kuri Stade Amahoro i Kigali, aho u Rwanda ari rwo rwatangirijwemo ku rwego rw’isi.

FIFA Football Clinic/Festival ni gahunda igamije guhuza abana bato, kubegereza umupira w’amaguru no kuwubakundisha, hifashishijwe imyidagaduro n’imikino itagamije amarushanwa.

Mu kuyitangiza, Perezida Kagame na Gianni Infantino batanze imipira yo gukina ku bana bitabiriye, buri mwana wese atahana uwe, banifatanya na bo mu gukina.

Abana 220 ni bo bitabiriye iyi gahunda, barimo abakobwa 100 n’abahungu 120, bari mu byiciro by’imyaka itandukanye irimo abari munsi y’imyaka 11, 13 na 15. Baturutse mu marerero atandukanye yo hirya no hino mu gihugu, buri rimwe ritanga abana 20.

Abitabiriye iyi gahunda bahawe amahugurwa n’abatoza b’inzobere mu gutoza abana, nyuma bagabanywa mu makipe batangira gukina imikino igamije kwidagadura no gusabana, aho nta gihembo cyangwa igikombe byari bigamijwe.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yatangaje ko muri iyi gahunda hateganyijwe gutanga imipira igera ku 5000.

Ku ruhande rwe, Gianni Infantino yashimye cyane kuba FIFA Football Festival yatangiriye muri Stade Amahoro, ashimangira ko ari stade nziza yubatswe ku bufatanye n’ubuyobozi buyobowe na Perezida Paul Kagame.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *