Perezida Kagame yahuye na babiri mu baherwe ba mbere ku isi
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Jack Ma washinze Alibaba Group na Jerry Yang umwe mu bashinze urubuga rwa interineti rwa Yahoo.
Aba baherwe bahuye na Perezida Kagame ku kuri iki gicamunsi baganira ku bufatanye mu guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Afurika.
Ibi biganiro byabaye mu gihe Jack Ma na Jerry Yang bari mu Rwanda bitabiriye gahunda ya Africa’s Business Heroes (ABH), igikorwa cyashyizweho na Alibaba kigamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika no guteza imbere imirimo itanga akazi.
Kuri uyu munsi kandi hateganyijwe isozea ry’amarushanwa ya karindwi ya ABH ahuza ba rwiyemezamirimo b’indashyikirwa baturutse hirya no hino ku mugabane w’Afurika. Abageze mu cyiciro cya nyuma 10 bagomba kumurika imishinga ya bo bahatanira inkunga ingana na miliyoni 1.5 z’amadolari y’Amerika.
Ibiganiro byagarutse ku kamaro ko gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no gushyigikira urubyiruko nk’inzira zo guteza imbere ubukungu n’iterambere rirambye muri Afurika.

Perezida Kagame ari kumwe na Jack Ma
