AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Perezida Kagame yatanze impuruza ku mikoranire ikomeje hagati ya Tshisekedi n’umuhungu wa Habyarimana ndetse na FDLR

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragariza amahanga ko hari imikoranire ikomeje hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarimo Jean-Luc Habyarimana umuhungu wa Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bwabo n’umutwe wa FDLR.

Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026, mu muhango wo kwakira ba Ambasaderi n’abandi badipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

U Rwanda rumaze iminsi ruri ku gitutu cy’ibihugu birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse zikomeje kugenda zirufatira ibihano zirushinja guha ubufasha umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23.

Ubwo Perezida Kagame yagarukaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibyageragejwe gukorwa mu gukemura burundu iki kibazo birimo amasezerano y’amahoro yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yagaragaje ko bimwe mu byari muri ayo masezerano birimo gusenya no guhagarika ubufatanye bwa Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda bitagezweho, aribyo bituma u Rwanda nta mahitamo rusigaranye mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rufite uburenganzira bwo kurinda imipaka yarwo, gusa amahanga akaba akomeje kurusaba kwirengagiza ibibangamiye umutekano warwo.

Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko impungenge z’umutekano u Rwanda rufite zishingiye ku kuba umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo yawo mbi y’ubuhezanguni bikiriho.

Yavuze ko igiteye impungenge kurushaho ari uko FDLR n’ingengabitekerezo yayo ya Jenoside bifite ababishyigikiye mu karere no hanze yako.

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko Leta ya Kinshasa imaze iminsi iha ubufasha uriya mutwe, ndetse ko imaze igihe mu biganiro n’umuhungu wa Habyarimana n’abandi bantu batandukanye mu rwego rwo gushimangira imikoranire igamije guha imbaraga FDLR.

Ati “Mu mpera y’imyaka ya 1990, ibitero byambukiranya umupaka by’uyu mutwe witwara gisirikare byaturutse ku butaka bwa RDC byatwaye ubuzima bw’abantu imbere mu Rwanda. Guverinoma ya Congo yahaye FDLR ubufasha bwa Politiki n’ubw’amafaranga, ininjiza uyu mutwe mu nzego z’igisirikare cyayo usigaye ukoreramo nta nkomyi.”

Yakomeje agira ati: “Bagabye ibitero ku Rwanda inshuro nyinshi, ibihugu bimwe biburira abaturage babyo, nyuma umuhungu w’uwahoze ari umuyobozi w’u Rwanda washoye iki gihugu muri Jenoside n’abo bakorana bya hafi, bamaze igihe basura Kinshasa mu rwego rwo gushimangira ubufatanye na FDLR, kandi bakirijweyo yombi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwagaragaje iki kibazo inshuro nyinshi zishoboka, nyamara impamvumuzi z’amakimbirane zikirengagizwa ku bw’inyungu z’igihe gito.

Yavuze ko u Rwanda kubera amateka rwanyuzemo rukeneye imipaka irinzwe, ashimangira ko ingamba z’ubwirinzi rwafashe nta kindi zigamije kitari ukurinda imipaka yarwo.

Yakomeje abaza abadipolomate bateraniye muri Kigali Convention Center ati ” Uri mu mwanya wacu, hari ikindi gihugu cyakora amahitamo atandukanye.”

Perezida Kagame kandi yaboneyeho gushimira ingabo z’u Rwanda akazi keza zikora ko kurinda igihugu cy’u Rwanda umunsi ku wundi.

Ati “Ni icyubahiro kidashobora gukurwaho n’imvura cyangwa izuba cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Ni igice cyacu; kiri muri twe kandi kizahoraho, haba mu bihe byiza cyangwa mu bihe bibi.”

Perezida Kagame ashimangira ko uko byamera kose u Rwanda rwifuza amahoro, ariko amahoro arambye azatuma igihugu gikomeza kwiyubaka no gutera imbere.

Yakomeje abaza abadipolomate bateraniye muri Kigali Convention Center ati ” Uri mu mwanya wacu, hari ikindi gihugu cyakora amahitamo atandukanye.”

Perezida Kagame kandi yaboneyeho gushimira ingabo z’u Rwanda akazi keza zikora ko kurinda igihugu cy’u Rwanda umunsi ku wundi.

Ati “Ni icyubahiro kidashobora gukurwaho n’imvura cyangwa izuba cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Ni igice cyacu; kiri muri twe kandi kizahoraho, haba mu bihe byiza cyangwa mu bihe bibi.”

Perezida Kagame ashimangira ko uko byamera kose u Rwanda rwifuza amahoro, ariko amahoro arambye azatuma igihugu gikomeza kwiyubaka no gutera imbere.

Avuga ko ibyagezweho byose mu iterambere u Rwanda rubikesha umutekano, kuva mu myaka 30 ishize, yongeraho ko u Rwanda rwihaye intego yo kutazasubira mu bihe by’umwijima rwanyuzemo.

Perezida Kagame yakiriye ku meza Aba-ambasaderi n’abandi badipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Perezida Kagame avuga ko ibyagezweho byose mu iterambere u Rwanda rubikesha umutekano

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *