AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yatanze umukoro ukomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gufata inshingano zo kwiyubaka no gushingira imbaraga rufite ku ndangagaciro nzima no ku mirimo ifite icyo imariye igihugu, agaragaza ko ari rwo musingi w’ejo hazaza h’u Rwanda.

Ibi yabitangaje mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye ibirori byo gusoza umwaka (End of Year Party), aho yibukije ko urubyiruko ari rwo rugize igice kinini cy’abaturage b’u Rwanda, kuko abarenga 75% bari munsi y’imyaka 30.

Perezida Kagame yavuze ko uwo mubare munini ari isoko ikomeye y’imbaraga igihugu gifite, ariko ashimangira ko izo mbaraga zigomba gushingira ku ndangagaciro zikomeye no ku kazi gafite icyo kubakaho urubyiruko ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Ntibishoboka ko wakubaka u Rwanda utabanje kwiyubaka ubwawe. Icyo mbasabye ni cyo kandi ni cyo mbifuriza.”

Umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite mu kwiteza imbere, kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu no kurinda indangagaciro z’ubunyarwanda, ashimangira ko ari byo shingiro ry’igihugu kirambye kandi gitekanye.

Perezida Kagame yahaye urubyiruko umukoro ukomeye mu kwiyubaka no kubaka u Rwanda

Perezida Kagame yafatanyije n’urubyiruko mu gitaramo gisoza umwaka

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *