AmakuruPolitiki

Perezida Lourenço yatumiye M23 abisabwe na Tshisekedi

Perezida w’Angola, João Lourenço, yatangaje ko yatumiye i Luanda umutwe wa AFC/M23, nyuma y’ubusabe yahawe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu busabe bwatanzwe mu cyumweru gishize, ubwo Perezida Tshisekedi yagiraga ingendo ebyiri i Luanda, aho yagiranye ibiganiro na Perezida João Lourenço ku bibazo bitandukanye bireba akarere n’igihugu cye.

Amakuru aturuka hafi y’ibi biganiro avuga ko Perezida wa RDC yasabye mugenzi we w’Angola kumufasha gutegura ibiganiro bigamije gushakira ibisubizo ibibazo bikomeje kwibasira igihugu, cyane cyane ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’ubwumvikane buke n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Mu bo Tshisekedi yifuza ko bahurizwa mu biganiro, harimo n’umutwe wa AFC/M23 umaze imyaka ine uhanganye n’ingabo za leta ya Kinshasa.

Umunyamakuru Steve Wembi yatangaje ko bamwe mu banyapolitiki bakomeye bamaze kwakirwa i Luanda, nubwo kugeza ubu hakiri urujijo ku bijyanye n’uko AFC/M23 izitaba cyangwa itazitaba ubu butumire bwa Perezida Lourenço.

Umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe aherutse gutangaza ko AFC/M23 ititeguye kwitabira ibiganiro bishya biteganyirizwa i Luanda, kuko isanzwe igirana ibiganiro na leta ya Kinshasa i Doha kuva muri Werurwe 2025.

Yagize ati: “Ibiganiro dufitanye na Kinshasa byabereye i Doha byemejwe ku mugaragaro, kandi byari bifite abahamya batandukanye barimo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umushinga Tshisekedi ashaka gutangiza muri Angola ntaho uhuriye natwe. Niba ashaka ko tubigiramo uruhare, agomba kubanza gutangaza ku mugaragaro ko yaretse burundu inzira ya Doha”.

Perezida Tshisekedi ashaka kugirana ibiganiro na M23 mu gihe uyu mutwe umaze hafi umwaka ugenzura intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’igihugu n’akarere muri rusange.

Corneille Nangaa, Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 (Ifoto: TV5 Monde)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *