Perezida Macron yemereye inkunga Tshisekedi
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakiriwe mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, mu ruzinduko rugamije kuganira ku bibazo by’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Nyuma y’iyo nama, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Perezida w’Ubufaransa yatangaje ko yishimiye kwakira mugenzi we wa RDC, anongera gushimangira ko igihugu cye gishyigikiye byimazeyo ubwigenge n’ubusugire bw’ubutaka bwa Congo. Yagize ati: “Ubufaransa buzakomeza gushyigikira ingamba zose zigamije kugarura amahoro, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu bukomeje kugaragaramo umutekano muke”.
Impande zombi zaganiriye ku ngamba zo kugera ku gahenge karambye kandi gashobora kugenzurwa, nk’intambwe ya ngombwa iganisha ku mahoro arambye mu karere. Ubufaransa bwagaragaje ko bwiteguye gukomeza gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano n’ubutabazi.
Byongeye kandi, ubuyobozi bw’Ubufaransa bwatangaje ko bwiyemeje gusubiza ibyifuzo n’ibikenewe by’abaturage ba Congo, cyane cyane mu bijyanye n’ubutabazi, imibereho myiza n’iterambere rirambye, mu rwego rwo gufasha abaturage kugera ku buzima burimo amahoro n’icyizere cy’ejo hazaza.
Iyi nama i Paris ifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi no mu gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo byugarije uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
