Perezida Macron yifatanyije n’abo mu muryango w’Umufaransakazi wiciwe i Goma mu gitero cya drone
Perezida w’u Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye cyifatanyije n’umuryango, inshuti ndetse n’abakorana n’Umufaransakazi wakoreraga UNICEF wapfiriye mu Mujyi wa Goma.
Umutwe wa AFC/M23 wavuze ko abantu batatu, barimo Carine Buisset, bishwe n’igitero cya drone cyagabwe mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026. Abandi bantu babiri bapfuye ntiharamenyekana imyirondoro ya bo.
Kugeza ubu, UNICEF ntiratangaza icyo ivuga ku rupfu rw’uwo mukozi wa yo.
Mu butumwa bwe, Macron yasabye ko uburenganzira bw’abaturage bari muri ako gace bwubahirizwa, anasaba ko hakorwa ibishoboka byose mu gutabara ubuzima bw’abari mu kaga.
Macron ni umwe mu bayobozi mpuzamahanga bagerageje guhuza impande zihanganye mu 2022, nyuma y’amezi make intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kubura.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 yatangaje ko igitero cyo kuri uyu munsi cyabereye i Goma ari ikimenyetso cy’uko leta ya Congo irimo kurenga ku masezerano y’agahenge.


