Perezida Ndayishimiye na Jose Chameleone bahuje urugwiro
Umuhanzi w’icyamamare muri aka karere, Joseph Mayanja, uzwi ku mazina ya Jose Chameleone yahuje urugwiro na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Évariste mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu.
Nk’uko Ingoro y’Umukuru w’u Burundi, Ntare Rushatsi, yabitangaje ku rubuga rwa X, bavuze ko Perezida Ndayishimiye yakiriye Chameleone mu biro bye kugira ngo amugezeho imishinga ashaka gukorera mu Burundi.
Bagize bati: Nyakubahwa Évariste Ndayishimiye yakiriye mu biro bye ku Ngoro ya Ntare Rushatsi umuhanzi w’ikirangirire wo muri Uganda, Jose Chameleone. Uyu muhanzi yari yaje kumugezaho imishinga ateganya gushyira mu bikorwa igamije guteza imbere urubyiruko rw’u Burundi, irimo no gushinga inzu itunganya muzika igezweho cyane, izafasha urubyiruko kwagura impano no kwiteza imbere mu mwuga w’ubuhanzi”.
Ku rundi ruhande, Chameleone yashimiye Perezida Ndayishimiye wamuhaye ikaze abinyujije ku rubuga rwa Instagram.
Yagize ati: “Ndashimira Perezida w’u Burundi, Nyakubahwa Perezida Ndayishimiye Évariste, ku bw’ubuntu yanyeretse mu nzu y’igihugu cyanyu”.
Yakomeje agira ati: “Urakoze cyane papa. Byanshimishije cyane. Ndagukunda Burundi”.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu ndirimbo zose Chameleone afite iyo akunda cyane ari “Shida za dunia” kuko amagambo ayigize asobanura byinshi.

Chameleone na Perezida Ndayishimiye bahuje urugwiro

Chameleone ashaka gushinga inzu igezweho mu gutunganya umuziki mu Burundi izafasha urubyiruko kuzamura impano za rwo
