Perezida Ndayishimiye yitabiriye isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yafashe indege ajya i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho azitabira umuhango w’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bishinzwe amakuru n’itumanaho n’ubuvugizi bwa Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye yerekeje muri Amerika ku butumire bwa Perezida Donald Trump, akazitabira uyu muhango nk’umushyitsi w’icyubahiro, kandi akazagira uruhare mu guhuza no gukomeza umubano w’akarere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Uyu muhango wo gusinya aya masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu, uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, akazashyirwaho umukono na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko umuvugizi wa guverinoma y’Amerika Karoline Leavitt yabwiye abanyamakuru.
Uyu muhango ugiye kuba nyuma y’uko abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi basinye umushinga w’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu muri Kamena uyu mwaka.
Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano birimo: kutavogera ubusugire bwa DRC n’ubw’u Rwanda no kubuza imirwano, gushyiraho uburyo buhuriweho bw’ubugenzuzi bw’umutekano hagamijwe kurandura umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda no guhagarika ubufasha bwose bwa leta kuri uwo mutwe n’indi mitwe ifitanye isano na wo, gahunda y’ubuhahirane mu bukungu irimo no gukorera mu mucyo kurushaho ku bijyanye n’amabuye y’agaciro.
Aya masezerano kandi agamije kurangiza intambara imaze imyaka hafi 30 ihagarara ikongera ikubura mu burasirazuba bwa Congo, bukungahaye ku mabuye y’agaciro, harimo n’iyatangiye mu mpera y’umwaka wa 2021 hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za DRC.

Perezida Ndayishimiye yerekeje muri Amerika, aho agiye kwitabira isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC
