AmakuruPolitiki

Perezida Ruto yibasiwe nyuma yo kwamagana Iran gusa agaceceka ku bitero by’Amerika na Israel.

Perezida wa Kenya, William Ruto, ari mu majwi y’abamunenga ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ubutumwa yamagana ibitero Iran irimo kugaba mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati.

Ni bwo bwa mbere yari avuze kuri iyi ntambara yatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Mu butumwa yanyujije ku rubuga X mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko Kenya yamaganye ibitero byagabwe kuri Emira z’Abarabu, Arabia Saoudite, Iraq, Oman, Kuwait, Jordan na Bahrain. Iran yo ivuga ko ibyo bitero bigamije ibirindiro bya gisirikare by’Amerika biri muri ibyo bihugu.

Yavuze ko gukomeza kwagura iyi ntambara mu karere bishobora gushyira mu kaga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, asaba impande zirebwa na yo guhita zitangira ibiganiro.

Icyakora, bamwe mu banya-Kenya ntibishimiye ko atigeze yamagana ibitero byagabwe kuri Iran, ndetse ntiyanihanganisha iki gihugu ku rupfu rw’umuyobozi wa cyo w’ikirenga Ali Khamenei Ayatollah, igihugu gisanzwe gifitanye umubano na Kenya.

Hari abamushinje kutagira aho ahagaze, abandi bavuga ko iki kibazo kirenze ubushobozi bwe, banamugira inama yo kwita ku bibazo by’imbere mu gihugu nk’umushinga w’amazu aciriritse n’indi politiki y’imbere mu gihugu. Hari n’abibajije impamvu nta cyo yavuze ku ruhare rw’Amerika na Israel muri iyi ntambara.

Nubwo bimeze bityo, hari n’abamushyigikiye, bavuga ko ashyize imbere amahoro kandi ko ibiganiro ari byo bikwiye muri iki gihe.

Kugeza ubu, uretse Perezida Ruto, abandi bayobozi b’ibihugu byo mu karere Kenya iherereyemo hafi ya bose ntibaragira icyo batangaza kuri iyi ntambara, haba kwifatanya na Iran cyangwa gushyigikira Amerika na Israel.

William Ruto yanenzwe ku bwo kubogamira kuri Amerika na Israel (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *