Perezida Samia agiye kurahira nta baturage bahari
Biteganyijwe ko Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan arahirira kuyobora iki gihugu kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 mu murwa mukuru wa politiki, Dodoma.
Biteganyijwe ko Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya arahiriramanda ya kabiri nka perezida w’igihugu kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025.
Mugitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025 ni bwo Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Tanzaniya, Jacobs Mwambegele yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ari we watsinze amatora ku majwi 97.66%.
Nk’uko biri mu itangazo rya leta ryacishijwe kuri televiziyo y’igihugu TBC, ibirori birabera ku kibuga cya gisirikare, abaturage bakaba batemerewe kubyitaba. Ibirori biraca kuri televiziyo y’igihugu.
Mu bayobozi bitabira ibi birori, barimo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye nk’uko biri mu itangazo ry’ibiro bye.
Ku baturage miliyoni 37 bari biyandikishije mu matora aheruka, miliyoni31 ni bo bamutoye nk’uko bitangazwa na komisiyo y’amatora.
Komisiyo y’amatora ivuga ko 87% ari bo bitabiriye amatora mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni amatora yaranzwe n’imvururu mu mijyi itandukanye cyane cyane Dar es Salaam ndetse byageze aho guverinoma ifata umwanzuro wo gutegeka abantu kutava mu rugo hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa kumi n’ebyiri z’igitondo.
Samia yagiye ku butegetsi mu 2021 nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera Prezida John Pombe Magufuli.
Yari visi Perezida kuva mu 2015, aba umugore wa mbere mu mateka ya Tanzaniya wabaye Perezida.
