Inkuru Nyamukuru

Perezida Samia yahaye umukobwa we umwanya ukomeye muri guverinoma nshya

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yashyize umukobwa we n’umukwe we mu myanya yo hejuru muri guverinoma nshya, icyemezo cyahise kivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu no mu karere.

Mu mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ushize, umukobwa we Wanu Hafidh yagizwe Minisitiri w’Uburezi, Siyansi n’Ikoranabuhanga wungirije, naho umugabo we, Mohamed Mchegerwa, ashyirwa muri Minisiteri y’Ubuzima. Mchegerwa yari asanzwe ari Minisitiri mu Biro bya Perezida.

Perezida Samia yanashyizeho Minisiteri nshya ishinzwe urubyiruko, igikorwa cyakurikiye imyigaragambyo y’abasore n’inkumi mu matora aheruka.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu bakomeje gushinja polisi kwica abaturage benshi mu gihe cy’imyigaragambyo, ndetse imirambo y’abapfuye ntitangazwe ku mugaragaro. Leta nta mibare iratangaza ku bapfuye cyangwa abakomeretse.

Mu cyumweru gishize, Samia yashyizeho komisiyo igomba gukora iperereza ku mvururu zagaragaye mu matora, aho we yatsinze ku majwi 98%, ibintu abatavuga rumwe na Leta bita “igisebo kuri demokarasi”.

Icyemezo cyo guha imyanya y’ubuyobozi umukobwa we n’umukwe we gikomeje gutera impaka no kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Wanu Hafidh Ameir, wavukiye muri Zanzibar mu 1982, ni umukobwa mukuru wa Perezida Samia Suluhu na Hafidh Ameir. Azwi mu rwego rwa politiki muri Tanzaniya kuko yakurikiye inzira ya nyina, akorera muri CCM kuva kera. Yagiye mu nama y’ubutegetsi ya CCM ku rwego rw’igihugu kuva mu 2010, ndetse ahabwa inshingano zitandukanye za politiki.

Hagati ya 2015 na 2018 yabaye muri komisiyo y’amategeko y’Inteko Ishinga Amategeko. Mbere yaho, kuva mu 2008 kugeza mu 2012, yari umuyobozi w’urubyiruko rwa CCM mu majyepfo ya Zanzibar. Ni na we washinze umuryango MIF mu 2022, ugamije gufasha abana bo mu miryango ikennye.

Wanu, ufite imyaka 43, yabaye umudepite uhagarariye Zanzibar kuva mu 2005. Mu matora aheruka, yagaragaye yamamaza nyina n’ubwo na we ubwe yari mu kwiyamamaza ngo yongere kuguma ku mwanya we.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *