Perezida Samia yemeje ko biteguye guhangana n’abari gutegura imyigaragambyo
Mu gihe impirimbanyi muri Tanzaniya zitegura imyigaragambyo ku wa 09 Ukuboza 2025—umunsi w’ubwigenge bwa Tanzaniya— Perezida Samia Suluhu Hassan yatangaje ko guverinoma ye yiteguye kuyihagarika hakoreshejwe imbaraga zose zikenewe.
Ambasade z’ibihugu byo mu burengerazuba zaburiye abaturage ba byo kwitwararika muri iyo minsi.
Perezida Samia yavuze ko leta izarengera igihugu kandi inacecekeshe abantu bashaka kugihungabanya, ashimangira ko kutamukunda bidakwiye kuba impamvu yo kubangamira igihugu cyose.
Ibi bibaye nyuma y’amatora yo ku wa 29 Ukwakira 2025 habaye imyigaragambyo yagaragayemo urugomo rwahitanye abantu benshi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikavuga ko abishwe babarirwa mu magana, mu gihe leta itaratanga imibare nyayo.
Abatavuga rumwe na leta bashinja ubutegetsi bwa Samia guhohotera ubwisanzure bwa politiki, gufunga, gushimuta no kwica bamwe mu batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi, barimo Tundu Lissu wafunzwe mbere y’amatora. Samia we avuga ko gukoresha imbaraga byari ngombwa kugira ngo hirindwe kugerageza guhirika ubutegetsi.
Perezida Samia yanashinje abanyamahanga guteza umutekano muke no kugira ishyari ku mutekano wa Tanzaniya, avuga ko hari amatsinda afatanya na bo mu gutegura imyigaragambyo agamije guhindura ubutegetsi ku ngufu. Yatangaje ko leta itazagendera ku mabwiriza y’abantu bafite inyungu za bo.
Samia yatsinze amatora ku majwi 98%, amatora abatavuga rumwe na leta bavuze ko yari “ikinamico ya demokarasi” kubera imvururu zayakurikiye.
