Perezida Tinubu wa Nigeria ‘ameze neza’ nyuma yo kugwa hasi arimo kwakirwa muri Turkiya
Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, ameze neza nk’uko byemejwe n’abamufasha, nyuma yo kugwa mu muhango wo kumwakira mu ruzinduko yagiriraga muri Turkiya. Ibi byabereye i Ankara, aho yari yakiriwe na Perezida Recep Tayyip Erdogan.
Tinubu w’imyaka 73 yari kumwe na mugenzi we ubwo yagendaga agahubangana, akitura hasi, ahita afashwa n’abantu bari hafi ye. Amashusho y’icyo gikorwa yabanje kwerekanwa kuri televiziyo, ariko ahita akurwaho, nyuma y’igihe gito agaragaza Tinubu na Erdogan bahagaze neza basubiye mu muhango.
Abayobozi bemeza ko nta kibazo gikomeye cy’ubuzima cyabaye, kuko Tinubu yakomeje inama yari iteganyijwe na Perezida wa Turkiya. Umwe mu bakozi be, Sunday Dare, yavuze ko perezida yakomeje gahunda ze nta nkomyi nk’uko tubikesha BBC.
Iyi myitwarire yakomeje kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ariko umuvugizi wa perezida, Bayo Onanuga, yasobanuye ko Tinubu yakandagiye ku kintu cy’icyuma cyari hasi bigatuma ahubangana. Yongeyeho ko bitari ikibazo gikomeye, ashimangira ko kwari uguhubangana gusa atari ukugwa gukomeye.
Si ubwa mbere Tinubu aguye mu ruhame, kuko no mu 2024 yari yigeze kubivugaho mu buryo bw’urwenya, avuga ko abantu baketse ko ari mu kwidagadura no kuryamira umuziki.
Uruzinduko rwe muri Turkiya rwasize ibihugu byombi byemeranyije ku masezerano mashya y’ubufatanye mu nzego z’ubukungu, ubucuruzi ndetse n’igisirikare. Nubwo Tinubu yagiye ku butegetsi mu 2023, ikibazo cy’ubuzima bwe gikomeje kugibwaho impaka n’abaturage ba Nigeria.


